Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryahinduriye imirimo Birato Rwihimba Emmanuel wari guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rimuha izindi nshingano muri iryo huriro.
Ni amakuru akubiye mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 04/06/2025, aho yemeza ko Birato ko yahawe zindi nshingano nshya.
Nk’uko iri huriro ryabigaragaje mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuhuza bikorwa waryo, Corneille Nangaa, yavuze ko Birato yamugize “umuyobozi w’ibiro bishinzwe uburezi no guteza imbere ishoramari muri uyu muryango.”
Sizo nshingano Birato yahawe gusa, kuko kandi azahagararira n’ubucuruzi mu bice byise bigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23.
Birato wahawe izi nshingano mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ni bwo yagizwe guverineri w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Hari nyuma y’iminsi mike, abarwanyi bo muri iri huriro bafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.
Ibyo bibaye mu gihe byitezwe ko hashyirwaho guverineri wungirije, nyuma y’aho uwari wungirije Birato yitabye Imana mu kwezi gushize.
Kuri ubu biteganyijwe ko hashyirwaho guverineri n’umwungirije.