Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 6, 2025
in World News
0
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

You might also like

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

Ubushuti bwari hagati ya Elon Musk na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump bwarangiye nyuma y’aho uyu mukuru w’iki gihugu yatangazaga ko uyu mugabo ukize ku isi ko yataye ubwenge.

Ni kuri uyu wa kane ibyaba bagabo byageze ku musozo wanyuma, ni ubwo Trump yabwiraga Elon Musk umuherwe ukomeye ku isi ko yataye ubwenge, kandi ko amasezerano ye ya miliyari z’amadolari afitanye na Leta ashobora guhagarikwa burundu.

Nyamara umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye ubwo Elon Musk wayoboraga ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, DOGE, yavaga kuri izi nshingano, agasubira mu mirimo ye isanzwe yahoragamo atarahabwa ziriya nshingano yokuba rwiyemezamirimo.

Igitangaje yahise atangira kunenga Trump.
Bivugwa ko gushwana kwa Trump na Musk wari waramubaye hafi cyane mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’ibihugu muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kwaturutse ku misoro irebana n’imodoka z’amashanyarazi kandi ari ho Musk yashoye imari nyinshi binyuze muri Tesla. Ibi byafashaga Elon Musk kugurisha imodoka nyinshi kuko nta misoro ihanitse zari zarashyiriweho.

Musk akimara kubibona mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yatangiye gushaka uko yanyura kubagize inteko ishinga amategeko ngo ntibagatore iyo ngingo, abaha n’ibiguzi byinshi, ariko ibyo byose ntibyamuhira.

Indi mapmvu yatumye ashwana na Trump, ni uko Musk yakoraga muri White House nk’umukozi udahoraho wa Leta kandi yari yaratangije ibiganiro ngo yongerewe igihe kuri iyo mirimo itishyurwa, iyo irenze iminsi 130 yari yemewe n’amategeko. Abayobozi muri White House baje kumubwira ko bitashoboka.

Bikomeza bivugwa ko Musk yashakaga ko ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Amerika gikoreshwa na internet ya Starlink, sosiyete ye, mu kuyobora indege ku rwego rw’igihugu. Ibyo ubuyobozi bwabyamaganiye kure buvuga ko bishobora gutera impungenge kubera ikimenyane.

Icyaje kuba kibi kurushaho, ni nyuma y’aho Trump yatangaje ko atakigize Jared Isaacman, umwe munshuti za Musk, umuyobozi wa NASA.

Ni naho Musk yahise anenga bikomeye itegeko ry’ingengo y’imari.

Maze Trump ahita abwira abanyamakuru ko atazongera kugirana umubano mwiza na Musk.

Yagize ati: “Njye na Musk twagiranye umubano mwiza cyane, sinzi niba bizongera kubaho.”

Undi na we asubiza byako kanya akoresheje urubuga rwa x ati: “Iyo ntahaba Trump yari gutsindwa amatora. Ni indashima.”

Byarakomeje baterana amagambo ku mbugankoranyambaga, Mask anashinja uwabo kugirana umubano na Epstein washinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye kugitsina.

Ati: “Iki ni gihe cyo gushyira ukuri hanze. Trump afite ibyaha byinshi.”

Tags: MuskTrumpUbushuti
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo. Nyuma y'imyaka irenga itanu icyorezo cya COVID-19 kibayeho, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw'iyi virusi bwamaze kugaragara mu bihugu byinshi birimo...

Read moreDetails

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

Ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego. Imirwano yakajije umurego mu bitero bikomeye biri kugabwa mu bice byinshi byo muri Ukraine, aho biri kugabwa n'igisirikare cy'u Burusiya....

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi. Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse...

Read moreDetails

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya. Perezida w'u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z'Amerika,...

Read moreDetails

U Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe, umwe mu bayobozi b’u Rwanda ararushimira.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0

U Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe, umwe mu bayobozi b'u Rwanda ararushimira. U Bubiligi bwemereye ishirahamwe ry'abakinyi bisiganwa ry'amagare kwitabira shampiyona (champion) y'isi iteganyijwe kubera i Kigali...

Read moreDetails
Next Post
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?