Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.
Joseph Kabila Kabange wabaye umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashenguwe n’urupfu rwa general Sikatende uheruka gupfira muri gereza i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.
Bikubiye mu butumwa Kabila yatanze, aho bugaragaza ko yunamiye Sikatende wabanye igihe kirekire na Mzee Laurent Desire Kabila ari we se wa Joseph Kabila.
Kabila yagize ati: “Nakiranye akababaro amakuru y’urupfu rwa Lt Gen Sikatende Shabani. Ndashimira cyane kwibuka uyu musirikare mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru, umwe mubafatanyije na Mzee Laurent Desire Kabila, wari ufite imyaka 83, wambonye mvuka, wanteruye. Yarafashwe arafungwa kuva mu mpera z’umwaka wa 2024, nta rubanza kugeza ubwo apfuye kubera gufatwa nabi.”
Kabila yakomeje ati: “Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera wapfuye, bagenzi be babanye mu rugamba na Mzee Laurent Desire Kabila, ingabo za FARDC, ndetse n’umuryango wose w’Ababembe. Amahoro n’iruhuko ridashira kuri roho ya General Sikatende.”
Sikatende wapfuye, yayoboye urwego rwa DEMIAP kuva mu mwaka wa 1997 kugeza 1998, ariko icyo gihe yaritaraba urwego rw’ubutasi rwa FARDC, kuko icyo gihe yakorerwagamo ibindi bikorwa bya gisirikare bishinzwe kurinda igihugu.
Yanabayeho kandi umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutasi mu gisirikare, Usibye nibyo yigeze gukurira n’amashuri ya gisirikare i Kinshasa n’ibindi.
Joseph Kabila wababajwe n’urupfu rw’uwabanye na se mu ishyamba igihe kirekire, mbere yuko aja i Goma mu Burasizuba bwa Congo igice kigenzurwa n’umutwe wa M23, yatangaje ko umutekano wifashe nabi mu ntara nyinshi za Congo, asobanura ko ibyo biva ku butegetsi bubi no kunyeshyamba za Mobondo.
Yashinje kandi igisirikare cy’iki gihugu, guhabwa amahugurwa adahwitse atuma batagishakira amahoro n’ituze. Ndetse kandi avuga ko abasirikare bo hejuru bo muri iki gihugu bavuga ururimi rw’igiswahili ko bari mukwibasirwa cyane bazira inkomoko yabo. Agaragaza ko ibyo ari akaga kuri iki gihugu.