Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka?
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bahawe itegeko rishya rigiye gutuma nta musore uzongera gutekereza kwinjira muri iki gisirikare.
Ni itegeko ryatangajwe ku mugaragaro, aho ryatangajwe n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Major Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko abinjira mu gisirikare bagomba kugira imyitwarire itajegajega kandi bagashyira imbere umurimo kuruta inyungu zabo bwite.
Yagize ati: “Umusirikare urangije imyitozo ya gisirikare agomba kwemeza ko azamara imyaka irindwi adashatse kandi atabyaye. Ni inshingano yemewe n’amasezerano. Umusirikare utabyubahirije, mu gihe yaba ahuye n’ikibazo, umuryango we ntacyo uzagenerwa.”
Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe intambara isa n’itagifite ubukana nk’ubwo yarifite mu byumweru bibiri bishize, yaberaga mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu ahanini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Itegeko rishya ryateje impaka, bamwe bararishima bakavuga ko ari ntambwe ikomeye igamije kugarura imyitwarire n’ubunyamwuga mu gisirikare cya RDC, abandi bakaribona nk’ikibazo gishobora kurushaho guca intege urubyiruko rwari rushishikaje no kwinjira mu ngabo.
Nyamara “uyu mwanzuro urakomeye ariko uraremereye aho gukemura ikibazo, ushobora gutuma urubyiruko rwirinda igisirikare, kuko ubuzima bwabo bwite busubizwa inyuma imyaka irindwi, nk’uko umwe mu basesenguzi ukurikiranira hafi politiki ya Congo yabivuze.
Mu gihe RDC ikomeje gushakisha ibisubizo ku kibazo cy’umutekano muke muri iki gihugu, bigaragara ko hari urugendo rurerure rwo kubaka imikorere y’igisirikare no kugarura icyizere mu baturage.