• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo za RDC zacitse intege.

minebwenews by minebwenews
June 7, 2025
in Conflict & Security
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za RDC zacitse intege.

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho zamaze gucika intege ntizikirwana zitegereje gusa itegeko ribabwira ko zatsinzwe burundu.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Bikubiye mu butumwa MCN yahawe n’umwe mu barwanyi bo muri iri huriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa rinagamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Nk’uko uyu murwanyi utashatse ko amazina ye atangazwa, yahamije ko umuhate w’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta wacyogoye, kandi ko zatsinzwe.

Yagize ati: “Uwo turwana na we yacitse intege. Nta n’uwo ugihaba. Uwo mwumva ni ben’uyu ubuje kwiba akarasa gusa kugira ngo yihe inzira.”

Avuga ko uyu yita Umwanzi wabo ari na we urwanirira Leta y’i Kinshasa ko yacyogoye mu bice byose yarakunze kugabamo ibitero, yaba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Yasobanuye ko ubwo abarwanyi babo bo muri AFC/M23 bafataga Pinga ejo bundi ku wa kane w’iki cyumweru, nta kurinda kwigeze kugaragara ku ngabo zo ku ruhande rwa Leta, ngo kuko zahise zihunga zitabanje kurema nk’izarebaga icyo gice.

Ndetse kandi no mu mirwano yabaye hagati y’izi mpande zombi ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 06/06/2025, mu duce turi mu nkengero ya Pinga ni mu gihe aba barwanyi bo muri AFC/M23 barimo kwagura ibirindiro byabo, ziriya ngabo za RDC zarakubiswe zirashorerwa ntaguhangana kwigeze kuhaba nk’uko byabaga mbere.

Ati: “Kuri uyu wa gatanuho, kwari nko kuzishorera. Zavuye mu duce turi mu nkengero ya Pinga nta guhangana kubayeho pe! Zacitse intege.”

Mbere y’ifatwa rya Goma na Bukavu na nyuma yabwo gato, abarwanirira ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi nubwo batsindwaga urugamba, ariko hari uburyo barwanagamo bugaragaza ko bafitemo agatege, ariko ubu siko bikimeze byarashyize.

Uyu waganiraga na MCN yanatubwiye ko izi ngabo za Leta n’i Uvira zirindiriye ko ziraswaho zikihungira.

Ati: Urebye n’abariya bari i Uvira bategereje isasu ngo bahunge.”

Ibitero bikaze by’ihuriro ry’Ingabo za Congo biheruka kugabwa kuri Twirwaneho na M23 mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, muri teritware ya Fizi, Kabare, Mwenga, Walungu, Uvira na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse na Walikale, Masisi, Lubero na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ariko kuri ubuho, ibitero zisigariyeho n’ibiba bigamije kwiba no kwangiza gusa, nk’uko uriya murwanyi yakomeje avuga, ngo naho ubundi u Burasirazuba AFC/M23 yarabufashe, ngo isigaje kubohoza na Kinshasa umurwa mukuru w’iki gihugu n’izindi ntara.

Tags: FardcRdcYacitse intege

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?