U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo.
Igisirikare cy’u Burundi kizwi nka FDNB cyatangaje ko cyungutse abasirikare bo mu butasi abari bamaze igihe bahabwa amahugurwa mu bijjyanye no gukora ubutasi.
Ni igikorwa igisirikare cy’iki gihugu cy’u Burundi cyashyize hanze ku itariki ya 05/06/2025, aho cyakoresheje urubuga rwacyo rwa x rwahoze rwitwa Twitter gishyira amashusho y’abasirikare bacyo kimenyesha ko barangije amasomo y’ubutasi.
Ariya mashusho yabo yashyizwe hanze, yarahekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Aba basirikre basoje imyotozo y’ubutasi. Bahawe n’impamyabushobozi zibyo bigiye. Turabasaba gukoresha ubumenyi bahawe ku nyungu z’igihugu cyabo cy’u Burundi.”
Izi ntasi zashyizwe ku mugaragaro zirimo abigitsina gabo n’igitsina gore.

Nyuma y’aho u Burundi bukoze iki gikorwa, bwaranenzwe kubera bwashyize ku mugaragaro amafoto y’abasirikare babwo bo mu ishami ry’ubutasi rizwi cyane nka G2, mu gihe akazi bagiye gukora ari ibanga kandi gasabwe ko nabo batamenyekana.