• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, August 18, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 12, 2025
in Regional Politics
0
Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Agezweho y’Ingabo za Afrika y’Epfo ziri gucyurwa zivanwa muri RDC.

You might also like

Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.

Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

U Rwanda rwagaragaje impungenge ruterwa n’u mutwe wa FDLR.

Ingabo za Afrika y’Epfo zari zaroherejwe mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC, bari gutahishwa iwabo banyuze ku butaka bw’u Rwanda, mbere yuko berekeza mu gihugu cyabo cya Afrika y’Epfo.

Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo za Afrika y’Epfo (SANDF) bwashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 11/06/2025, rimenyesha ko “aba basirikare bazagera ku kigo cya gisirikare Air Force Base Bloemspruit muri Bloemfontein ejo ku wa gatanu.”

Iryo tangazo rikavuga ko kuri icyo kigo cya gisirikare ko bazakirwa na minisitiri w’ingabo n’abahoze mu gisirikare, ndetse kandi n’abagize inama nkuru ya gisirikare.

Ni itangazo rikomeza rivuga ko nyuma y’aho bazaba barangije igikorwa cyo kwakira aba basirikare, bazabohereza mu kigo bazabamo.

Mu gitondo cya kare, Imodoka za ma bisi zazindukiye i Bambiro muri Masisi, kuja gufata bariya basirikare, aho bivugwa ko bari kunyuzwa mu Rwanda, bagahita bakomerezaho berekezwa mu gihugu cyabo.

Ni mu gihe kandi n’umuryango wa SADC ubinyujije mu munyamabanga mukuru wawo, watangaje ko uyu munsi ku wa kane biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cyo gucyura abasirikare ba SAMIDRC bari i Goma n’i Sake ndetse na Mubambilo bacyurwa.

Amashusho abyerekana, anagaragaza imodoka nyinshi za ma bisi ziri kwerekeza i Mubambilo n’i Sake kuja gufata aba basirikare.

Abasirikare bo mu muryango wa SADC, bagaragaje neza ko batsinzwe, ubwo umutwe wa M23 bari baraje kurwanya wafataga Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.

Nyuma y’uko Goma ifashwe n’umujyi wa bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri izi ntara zombi, SADC yari yarohereje izi ngabo hamwe n’iza Malawi cyo kimwe n’iza Tanzania, yahise itangira kuzicyura. Ubu hasigaye imbarwa.

Tags: BaigucyurwaGomaSANDF
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.

Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda akaba n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, Yoweli Kaguta Museveni, General Kainarugaba Muhoozi yerekanye...

Read moreDetails

Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

Uwanze kumva ntiyanze no kubona. Umusesenguzi Girinka William Kabare uwo twaherukaga kuri Minembwe Capital News mu ntangiriro z'uyu mwaka yongeye kugaruka, maze avuga ko avuga kuri Repubulika ya...

Read moreDetails

U Rwanda rwagaragaje impungenge ruterwa n’u mutwe wa FDLR.

by Bruce Bahanda
August 17, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje impungenge ruterwa n’u mutwe wa FDLR.

U Rwanda rwagaragaje impungenge ruterwa n'u mutwe wa FDLR. U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w'ubanye n'amahanga, Olivier Nduhungurehe, rwatangaje ko ibikorwa by'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ruruteye inkenke...

Read moreDetails

Abanyamulenge ba bwiwe ko ntayandi mahitamo basigaranye usibye kwirwanaho.

by Bruce Bahanda
August 16, 2025
0
Abanyamulenge bagiye kwibuka ku nshuro ya 21 ababo baguye mu Gatumba.

Abanyamulenge ba bwiwe ko ntayandi mahitamo basigaranye usibye kwirwanaho. Mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu mwaka wa 2004 mu gihugu cy'u Burundi bavuze ko basanga...

Read moreDetails

Burundi: Hagati ya perezida Ndayishimiye na Gen. Niyongabo haravugwa uruntu runtu.

by Bruce Bahanda
August 15, 2025
0
Burundi: Hagati ya perezida Ndayishimiye na Gen. Niyongabo haravugwa uruntu runtu.

Burundi: Hagati ya perezida Ndayishimiye na Gen. Niyongabo haravugwa uruntu runtu. Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi n'umugaba mukuru w'Ingabo z'icyo gihugu, General Prime Niyongabo, bararebana ay'ingwe bapfa amabuye...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace.

Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?