Hamenyekanye ibyo umuyobozi wa secteur ya Itombwe yakoreye muri ako gace.
Mu gituruge cya Gipupu ari na cyo kirimo i cyicyaro gikuru cya secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga, umuyobozi wayo yakoze igikorwa kigayitse anyitsa ibikoresho bya matora byifashijwe mu matora y’ubushize.
Kuri uyu wa kane tariki ya,12/06/2025, ni bwo aya makuru yatangiye kuvugwa n’abaturage b’Ababembe basanzwe batuye muri aka gace ka Gipupu.
Nk’uko amakuru ava muri icyo gice abivuga agira ati: “Ibikoresho bya koreshejwe mu matora y’ubushize, byasahuwe n’umuyobozi wa secteur ya Itombwe.”
Bimwe mu bikoresho bivugwa ko yanyereje, birimo imashini za mudasobwa(Computer) zirenga 5, ibitabo ndetse n’ibindi bikoresho bike birimo amakaramu n’ibindi.
Umuyobozi mukuru wa secteur ya Itombwe yitwa Elewano Zodane, ni uwo mu bwoko bw’Ababembe.
Mu mwaka ushize wa 2024, ahagana mu ntangiriro zawo, ni bwo icyiciro cya secteur ya Itombwe cyashyinzwe mu Mikenke nyuma yo kukivana aho cyahoze mu bice by’i Tombwe.
Iki cyicyaro cyongeye kwimurwa gishyingwa mu Gipupu nyuma yuko Twirwaneho ifashe centre ya Mikenke mu kwezi kwa kabiri tariki ya 22/02/2025.
Si icyicaro cya secteur cyimuwe gusa, kuko kandi bimuye n’icyicaro cy’ibitaro bikuru bya Mikenke, nabyo bijanwa mu Gipupu.
Iyi Gipupu ni umuhana uri mu mihana minini ituwe cyane n’ubwoko bw’Abembe iherereye mu mu gice kizwi nka Mibunda nk’uko Abanyamulenge bahita.
Ubundi kandi uyu muhana urimo n’ibirindiro bikomeye bya FDLR, ingabo z’u Burundi iza Congo n’ibyihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe “Wazalendo.”
Ndetse, ibitero byinshi Abanyamulenge bagabwaho mu Mikenke, Kalingi no mu Cyohagati, usanga ari muri icyo gice bituruka.
Kugera mu Gipupu uvuye muri centre ya Mikenke, ukoresheje urugendo rw’ibirenge ni urugendo rw’isaha imwe n’iminota mike, mu gihe ukoresheje imodoka ari nk’iminota nka cumi gusa.