• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umugabo ukiri muto yiciwe i Uvira.

minebwenews by minebwenews
June 13, 2025
in Conflict & Security
0
Kuvaho abarwanirira RDC bahungiye Uvira umubare wabo bamaze kuhicira wamenyekanye.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugabo ukiri muto yiciwe i Uvira.

You might also like

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

Umugabo uri mukigero cy’imyaka 25 y’amavuko, umwirondoro we utaramenyekana neza, basanze aho yiciwe mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni bikubiye mu ibaruwa yanditswe na Dunia Amisi, aho yagaragaje ko umuntu utaramenyekana uwo ari we, basanze aho yaguye muri Quartier Songo, komine ya Kalundu iherereye mu mujyi wa Uvira.

Amisi yanditse ati: “Umuntu uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, umwirondoro we utaramenyekana, twasanze aho yiciwe.”

Inyandiko za Amisi zerekana ko zanditswe ku munsi w’ejo ku wa kane, kandi ko ari nabwo uriya mugabo yishwe.

Ndetse izi nyandiko ze zinahamya ko yishwe igihe c’isaha ya saa sita z’amanywa. Kandi ko yishwe atewe ibyuma.

Inyandiko za Amisi zikomeza zisobanura ko nubwo umwirondoro w’uwishwe utaramenyekana, ariko ko ibimenyetso bigaragaza ko yari umurwanyi wo muri Wazalendo, kandi ko yishwe na bagenzi be.

Si ubwa mbere Wazalendo basubiranamo bonyine bakicyana i Uvira, kuko no mu cyumweru gishize hari uwo bishe barashe kandi wari n’umukomanda wo muri iryotsinda.

Uvira yakunze kuberamo ubwicanyi, ahanini bwafashe intera ubwo yahungiragamo Wazalendo benshi, FDLR, ingabo z’u Burundi na FARDC, nyuma y’aho umutwe wa M23 barwanya ufashe umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.

Hari n’amakuru avuga ko kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka kugeza ubu, hamaze gupfa abarenga 100. Muri abo barimo Wazalendo, abasivili n’abasirikare ba FARDC.

Bamwe muri aba bishwe, barimo abishwe barashwe kibandi, abandi bicwa batewe ibyuma.

Ibi byagiye binatuma benshi mu baturiye uyu mujyi wa Uvira bandikira inzandiko umutwe wa M23 kuza bagafata iki gice, maze ngo ihuriro ry’ingabo za Congo zibujije abaturage amahoro, zikagihunga.

Tags: UviraWazalendoyishwe
Share34Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails
Next Post
Igitero karahabutaka cya Israel muri Iran cyasize gikoze amateka akomeye.

Igitero karahabutaka cya Israel muri Iran cyasize gikoze amateka akomeye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?