• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, August 19, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo za Congo za teye mu ijoro mu bice by’i Mulenge zakubiswe ahababaza.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 14, 2025
in Conflict & Security
0
Havuzwe amakuru yateye icyikango abatuye i Kaziba.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za Congo za teye mu ijoro mu bice by’i Mulenge zakubiswe ahababaza.

You might also like

AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by’i Doha.

Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye.

AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.

Ihuriro ry’Ingabo za Congo zaraye zigabye igitero mu biraro by’inka z’Abanyamulenge zikinyagamo n’Inka zibarirwa mu mirongo, Twirwaneho yazigaruye zose, ubundi iziha n’isomo.

Ni amakuru MCN ikesha abaturiye hafi n’aho icyo gitero cyagabwe mu masaha y’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/06/2025.

Nk’uko aya makuru abivuga ni uko icyo gitero ingabo za Congo zirimo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo zakigabye muri Bicumbi ahari ibiraro by’inka.

Iki gice cya Bicumbi cyaraye kigabwemo ibitero, giherereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko rukaba rugabanya aha Bicumbi na Kalingi. Bivuze ko Bicumbi iri hafi no mu Kalingi.

Umutangabuhamya yagize ati: “Umwanzi yarateye mu biraro by’inka mu ijoro. Anyaga Inka 31.”

Yongeye kandi ati: “Abungeri bakurikiye Inka zabo zanyazwe bagenda barasa, ibyatumye Twirwaneho yumva amasasu, iratabara. Kubw’amahirwe Inka zose yarazigaruye.”

Nyuma y’uko Twirwaneho itabaye Abungeri b’inka bari bazinyazwe. Uruhande rwa Leta rwari rwagabye kiriya gitero, bayabangiye ingata bahungira mu mashyamba bata n’Inka zose bari banyaze.

Aya makuru akomeza avuga ko abateye bari baturutse kwa Mulima ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR.

Iki gitero iri huriro ry’Ingabo za Congo zakigabye mu gihe ku munsi w’ejo ku wa kane byarimo bihwihwisa ko umwanzi ashobora kugaba ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za centre ya Minembwe na Rugezi.

Byanavugwaga ko n’ubundi ko ibyo bitero bizaturuka kwa Mulima. Kimwecyo, amakuru yavugaga ko hari ingabo z’u Burundi zazamutse ziturutse mu Bibogobogo yari ikinyoma, nk’uko Abanya-Bibogobogo babivuze, aho bahamya ko iwabo hari ingabo nke z’u Burundi, ngo kuko izindi zamanutse i Uvira.

Uburyo ayo makuru yavugaga ngo ni uko mu Bibogobogo havuye igitero cyerekeza mu Minembwe kuhatera.

Bagize bati: “Mu Bibogobogo hari abasirikare b’u Burundi bake. Abandi baramanutse i Uvira. Iby’uko ngo bazamutse gutera mu Minembwe sibyo ni binyoma.”

Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, ni bwo ibitero bikomeye biheruka mu Rugezi. Ni ibitero byagabwe mu duce twinshi tw’iki gice. Gusa byarangiye Twirwaneho na M23 babisubije inyuma.

Tags: BicumbiIgiteroInkaTwirwaneho
Share39Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by’i Doha.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by’i Doha.

AFC/M23 yagaragaje impamvu itazasubira mu biganiro by'i Doha. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ritazasubira mu biganiro by'i...

Read moreDetails

Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye.

Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye. Mu gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, haguye imvura abaturage barayishimira. Uyu munsi ku wa...

Read moreDetails

AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili.

AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC gutera ibisasu mu basivili. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje...

Read moreDetails

RDC yamaganye Kenya yashyizeho uyihagararira i Goma.

by Bruce Bahanda
August 17, 2025
0
RDC yamaganye Kenya yashyizeho uyihagararira i Goma.

RDC yamaganye Kenya yashyizeho uyihagararira i Goma. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yamaganye iya Kenya yashyizeho uhagararira inyungu zayo i Goma hagenzurwa n'ihuriro rya Alliance Fleuve...

Read moreDetails

Col. Gisore w’Umunyamulenge wo mu ngabo za FARDC yaguye mu mpanuka y’indege.

by Bruce Bahanda
August 17, 2025
0
Auto Draft

Col. Gisore w'Umunyamulenge wo mu ngabo za FARDC yaguye mu mpanuka y'indege. Colonel Gisore Patrick uzwi cyane ku izina rya Kigofero hamwe n'umugore we n'abandi bantu batandatu baguye...

Read moreDetails
Next Post
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?