U Bushinwa bwivanze mu ntambara ya Israel na Iran.
Nyuma y’aho intambara ikomeje kubica bigacika hagati ya Israel na Iran, indege y’ubwikorezi ya Cargolux, ya sosiyete yo muri Luxembourg ikoreshwa n’Abashinwa, bivugwa ko yerekeje muri Iran aho kuja aho yagombaga kugana.
Ni indege ifite nimero CV9736, yatangiye urugendo rwayo ku wa 15/06/2025 ivuye i Zhengzhou mu gihugu cy’u Bushinwa, igaragaza ko izajya i Luxembourg.
Nyamara amakuru atangwa n’ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi avuga ko iyi ndege aho kwerekeza iyo yaganaga yagiye mu kirekire cya Iran, mbere yuko transponder yayo izimwa ubwo yari mu kirere cya Turkmenistan, igihugu kizwi nk’inshuti ya bugufi ya Iran.

Andi makuru nanone avuga ko indege yituye mu mujyi wa Turkmenistan, mbere yo gukomeza urugendo igana i Luxembourg. Mu gihe AirNavRadar yo yemeje ko iyi ndege yanyuze mu kirere cya Turkmenistan mbere yo kuburirwa irengero, nk’uko Redar zibyerekana.
Ibi bikaba byongeye kuzamura impaka ku kuba hari u bufasha bw’ibanga hagati y’u Bushinwa na Iran bushobora kuba buri gukora.
Bikavugwa ko inzego z’iperereza z’ibihugu by’u Burayi zatangiye gusuzuma neza impamvu nyamukuru y’inzira iriya ndege yakoresheje.