Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko hari Abanyamulenge bahagiriye ikibazo ni mu gihe bafashwe na Wazalendo babakorera iyicyarubozo, ndetse babambura n’ibyabo kandi bari baherekejwe n’abasirikare b’u Burundi.
Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 17/06/2025, aho avuga ko aba Banyamulenge bafashwe na Wazalendo bari baturutse i Ndondo ya Bijombo bagana i Uvira.
Umutangabuhamya wahaye Minembwe Capital News aya makuru yagize ati: “Hari abantu bari bavuye ruguru barimo Abapolisi n’ abanyeshuri, kandi bari bikoreye n’igipoyo cy’umurwayi, bageze ahitwa Kijaga bahagarikwa na Wazalendo.”
Yakomeje ati: “Barabafashe babajana bari kubakubita babagejeje kwa Mwami, ni ho batangiye kubasaka babambura n’utwabo.”
Muri bimwe bambuwe birimo amafaranga, imyambaro n’ibindi.
Kimwecyo abategetsi bo muri aka gace bahise bihutira kuja kubareba nubwo ntakiratangazwa babamariye.
Ati: “Bamaze kubageza kwa Mwami abategetsi baja kubareba.”
Bivugwa ko ubwo aba Banyamulenge barimo basakirwa kwa Mwami, urusaku rw’imbunda rwinshi rwarimo rwumvikanira i Kalundu haherereye hafi n’umujyirwagati wa Uvira.
Ni urusaku rw’imbunda amakuru avuga ko ari Wazalendo n’ubundi bari mu bikorwa byo kwiba, baza kumishwaho amasasu n’abasirikare ba FARDC, ubundi bakizwa n’amaguru.
Ubwo aba Banyamulenge bamanukaga i Uvira bavuye ku Ndondo bikoreye n’igipoyo cy’umurwayi, byavuzwe ko baje baherekejwe n’abasirikare ba Barundi bakorera muri iyo misozi.
Nyuma y’uko bageze mu Kijaga Wazalendo bakabahagarika, bariya basirikare b’u Burundi ntibasubiye kwegera aba Banyamulenge, ngo babavuganire, nk’uko bari bemeye ku baherekeza.
Ibi ni bimwe kandi baheruka kubakora mu cyumweru gishize, ubwo aba basirikare b’u Burundi baherekezaga kandi Abapolisi n’abanyeshuri bavaga aha i Uvira berekeje i Ndondo ya Bijombo. Bagera kandi mu Kijaga Wazalendo bakabahagarika babakorera n’iyicyarubozo, igitangaje za ngabo z’u Burundi ntizabafasha ahubwo zirabahunga.
Mu Burasizuba bwa RDC, Abanyamulenge bamaze igihe barenganywa, kandi kurenganywa kwabo bagukorerwa na Leta y’i Kinshasa yo kabarengeye. Ahanini bazira ubwoko bwabo Abatutsi.
Yaba igisirikare cy’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR bakorana byahafi n’ingabo za Congo (FARDC). Kandi buri ruhande rufite uruhare mu kugirira nabi aba Banyamulenge, kabone n’iyo bamwe mu Banyamulenge bagikorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa.
Mu Babanyamulenge barimo aba minisitiri muri Leta ya Tshisekedi, twavuga Muhoza Gisaro, barimo n’aba jenerali nka Pacifique Masunzu, barimo kandi, Levis Rukema n’abandi bategetsi batandukanye. Ariko ibi ntibubuza ko benewabo batotezwa.
Ibi biri mubyanatumye umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byubura intwaro bahitamo kurwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa, bakaba bagamije kubushyiraho iherezo ryanyuma.