Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 18, 2025
in Conflict & Security
0
Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare b’u Burundi bongeye guhemukira Abanyamulenge bari baherekeje.

You might also like

Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika.

RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.

AFC/M23 yabohoje akandi gace muri Kivu y’Epfo.

Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko hari Abanyamulenge bahagiriye ikibazo ni mu gihe bafashwe na Wazalendo babakorera iyicyarubozo, ndetse babambura n’ibyabo kandi bari baherekejwe n’abasirikare b’u Burundi.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 17/06/2025, aho avuga ko aba Banyamulenge bafashwe na Wazalendo bari baturutse i Ndondo ya Bijombo bagana i Uvira.

Umutangabuhamya wahaye Minembwe Capital News aya makuru yagize ati: “Hari abantu bari bavuye ruguru barimo Abapolisi n’ abanyeshuri, kandi bari bikoreye n’igipoyo cy’umurwayi, bageze ahitwa Kijaga bahagarikwa na Wazalendo.”

Yakomeje ati: “Barabafashe babajana bari kubakubita babagejeje kwa Mwami, ni ho batangiye kubasaka babambura n’utwabo.”

Muri bimwe bambuwe birimo amafaranga, imyambaro n’ibindi.

Kimwecyo abategetsi bo muri aka gace bahise bihutira kuja kubareba nubwo ntakiratangazwa babamariye.

Ati: “Bamaze kubageza kwa Mwami abategetsi baja kubareba.”

Bivugwa ko ubwo aba Banyamulenge barimo basakirwa kwa Mwami, urusaku rw’imbunda rwinshi rwarimo rwumvikanira i Kalundu haherereye hafi n’umujyirwagati wa Uvira.
Ni urusaku rw’imbunda amakuru avuga ko ari Wazalendo n’ubundi bari mu bikorwa byo kwiba, baza kumishwaho amasasu n’abasirikare ba FARDC, ubundi bakizwa n’amaguru.

Ubwo aba Banyamulenge bamanukaga i Uvira bavuye ku Ndondo bikoreye n’igipoyo cy’umurwayi, byavuzwe ko baje baherekejwe n’abasirikare ba Barundi bakorera muri iyo misozi.

Nyuma y’uko bageze mu Kijaga Wazalendo bakabahagarika, bariya basirikare b’u Burundi ntibasubiye kwegera aba Banyamulenge, ngo babavuganire, nk’uko bari bemeye ku baherekeza.

Ibi ni bimwe kandi baheruka kubakora mu cyumweru gishize, ubwo aba basirikare b’u Burundi baherekezaga kandi Abapolisi n’abanyeshuri bavaga aha i Uvira berekeje i Ndondo ya Bijombo. Bagera kandi mu Kijaga Wazalendo bakabahagarika babakorera n’iyicyarubozo, igitangaje za ngabo z’u Burundi ntizabafasha ahubwo zirabahunga.

Mu Burasizuba bwa RDC, Abanyamulenge bamaze igihe barenganywa, kandi kurenganywa kwabo bagukorerwa na Leta y’i Kinshasa yo kabarengeye. Ahanini bazira ubwoko bwabo Abatutsi.

Yaba igisirikare cy’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR bakorana byahafi n’ingabo za Congo (FARDC). Kandi buri ruhande rufite uruhare mu kugirira nabi aba Banyamulenge, kabone n’iyo bamwe mu Banyamulenge bagikorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa.

Mu Babanyamulenge barimo aba minisitiri muri Leta ya Tshisekedi, twavuga Muhoza Gisaro, barimo n’aba jenerali nka Pacifique Masunzu, barimo kandi, Levis Rukema n’abandi bategetsi batandukanye. Ariko ibi ntibubuza ko benewabo batotezwa.

Ibi biri mubyanatumye umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byubura intwaro bahitamo kurwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa, bakaba bagamije kubushyiraho iherezo ryanyuma.

Tags: AbanyamulengeBatereranyeIngabo z'u BurundiUviraWazalendo
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika.

by Bruce Bahanda
June 18, 2025
0
Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika.

Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika. Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyataye muri yombi Lieutenant General Jean Claude Yav Kabeya, wabaye inkoramutima ya...

Read moreDetails

RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.

by Bruce Bahanda
June 18, 2025
0
RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.

RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya. Colonel Innocent Kaina uheruka gutangaza ko yashinze umutwe wa gisirikare ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo,...

Read moreDetails

AFC/M23 yabohoje akandi gace muri Kivu y’Epfo.

by Bruce Bahanda
June 18, 2025
0
AFC/M23 yabohoje akandi gace muri Kivu y’Epfo.

AFC/M23 yabohoje akandi gace muri Kivu y'Epfo. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, abarwanyi baryo babohoje akandi gace ko muri teritware ya Walungu...

Read moreDetails

RDC: Bidasubirwaho Constant Mutamba yeguye .

by Bruce Bahanda
June 18, 2025
0
RDC: Bidasubirwaho Constant Mutamba yeguye .

RDC: Bidasubirwaho Constant Mutamba yeguye . Minisitiri w'ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yeguye kuri izi nshingano. Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa...

Read moreDetails

Uko mu Minembwe hiriwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.

by Bruce Bahanda
June 17, 2025
0
Uko  mu Minembwe hiriwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.

Uko mu Minembwe hiriwe ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge. Nubwo mu Minembwe no mu nkengero zayo hiriwe amahoro n'ituze, ariko amakuru ava yo avuga ko uyu munsi ku...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.

RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?