Mutamba yabwiye Tshisekedi ibyo kumushyikiriza ubutabera aho byacuriwe.
Uwahoze ari minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamenyesheje perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi ko umugambi wo kumujyana mu nk’iko wacuriwe i Kigali mu Rwanda.
Ibi yabimenyesheje Tshisekedi akoresheje ibaruwa ya mwandikiye yo ku mushyikiriza ubwegure bwe.
Ahagana ku itariki ya 17/06/2025, ni bwo Mutamba yeguye, mbere yo kugezwa mu butabera ngo aburane ku cyaha aregwa cyo kunyereza umutungo w’igihugu.
Uyu mugabo ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza iri i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Ariko muri iriya baruwa yandikiye perezida Felix Tshisekedi yamubwiye ko nta dorali na rimwe rya Leta yigeze arya.
Akomeza avuga ko u Rwanda ari rwo rwacuze umugambi wo kumushyira hasi bitewe n’imanza yaciriye abayobozi ba AFC/M23, mbere yuko ushyirwa mu bikorwa na bamwe mu bayobozi ba RDC.
Yagize ati: “Nk’umuntu wawe wagize uruhare mu gukurikirana abayobozi bakuru ba AFC/M23, natangajwe no guterwa imbugita mu mugongo binyuze mu mugambi wa politiki bigaragara ko wacuriwe i Kigali ugashyirwa mu ngiro na bamwe muri bagenzi bacu, ugamije guca intege aya mavugurura no gukunda igihugu.”
Hano yasobanuye ko byagaragaye ubwo minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yakoresheje x amwishima hejuru, avuga kandi ko n’abayobozi bo muri AFC/M23 ko bagambiriye ku mwivugana.
Kandi avuga ko ibi abiguyemo nyuma yo gusimbuka kenshi amarozi yagiye ategwa.