Mu Bijombo haravugwa imirwano.
Amakuru aturuka ku Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko habaye imirwano kandi ko irimo kumvikanamo urusaku rw’imbunda rwinshi.
Ahavugwa ko habereye imirwano ni muri Bijombo centre, ahazwi ko arinaho ku cyicaro gikuru cya gurupema Bijombo. Aha kandi ni naho hari ibirindiro by’ingabo za Congo, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ahagana igihe c’isaha z’umugoroba wajoro, muri icyo gice humvikanye ibintu biturika, kandi byumvikana umwanya utari muto.
Amakuru atugeraho agira ati: “Bijombo, FARDC na Wazalendo bahari, batewe. Habaye kurasana gukomeye.”
Nubwo har’amakuru avuga ko Twirwaneho ko ariyo yagabye icyo gitero, ariko ntagihamya.
Ariya makuru yakomoje ati: “Ntituzi uwateye FARDC, ariko turabina ko yatewe na Twirwaneho.”
Ku rundi ruhande bivugwa ko FARDC yoba yikanze yonyine ikarasagura amasasu, ariko kugeza ubu ntakiramenyekana usibye urusaku rw’imbunda rwahumvikanye. Kandi buri ruhande nta tangazo rurashyira hanze rivuga ibyicyo gitero.
Nta n’umutwe witwaje intwaro ukorera muri ibyo bice wigambye kugikora.
Bisanzwe bizwi ko Fardc cyangwa Wazalendo bajya bikanga bakarasagura amasasu menshi yogupfusha ubusa, yewe hakaba nubwo bokesha ijoro ryose barasagura. Ibyo byagaragaye henshi hatandukanye muri iki gihugu.
FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagenzura iki gice cy’i Ndondo ya Bijombo kuva iyi ntamabara yaduka imaze igihe cy’imyaka umunani ibera mu misozi miremire y’i Mulenge.
Kimwecyo na Twirwaneho igenzura ibice bimwe byaho hafi, nka za Bijabo n’utundi duce twaho hafi.