Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abanya-Bibogobogo babwiwe amakuru yabateye ubwoba.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 22, 2025
in Conflict & Security
0
Uwashinjwaga kuba ishyano ku Banya-Bibogobogo ntakiriho.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abanya-Bibogobogo babwiwe amakuru yabateye ubwoba.

You might also like

Ubutumwa bw’Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n’inshuti zaho, gusa bitandukanye n’ibyabereye i Misisi.

Uganda’s Gen Kainerugaba and DRC’s President Tshisekedi Strengthen Security Ties in Kinshasa Talks

Ingabo z’u Burundi zazindutse zigaba igitero mu nkengero za centre ya Minembwe.

Bibogobogo iherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikaba kandi iri mu misozi iri hejuru y’umujyi wa Baraka, abayituriye babwiwe ko ihuriro rya Wazalendo ku bufatanye na FDLR bacuze umugambi wo kubatera, kandi ko babikora vuba, nk’uko uwabahaye aya makuru yabivuze.

Bikubiye mu butumwa umwe wo muri abo Wazalendo yahaye abanyamulenge batuye aha mu Bibogobogo, aho yabasabye kwicara babizi.

Mu butumwa bwe yatanze akoresheje inyandiko yasobanuye ko uzabatera ko azaturuka mu nzira zitatu, iya “Kagugu, Magaja ari yo ya Lweba, undi na none ngwakazaturuka i Kalele.”

Ndetse yanavuze ko atari Bibogobogo igambiriwe guterwa gusa, ngo kuko kandi aba Wazalendo bagambiriye no gutera mu Minembwe, Mikenke na Rugezi.

Umutangabuhamya yagize ati: “Hano mu Bibogobogo twakiriye amakuru mabi ko umwanzi ari kwiyegeranya ngo adutere.”

Aya makuru akomeza avuga ko umunsi wo guterwa ntuzwi, ariko ko ari ubutumwa bukomeye baganewe n’umuntu wo mu banzi.

Ibi ntacyo ingabo za FARDC zigenzura aka gace ka Bibogobogo zirabivugaho, nubwo ari amakuru yakomeje kuvuwa cyane mu baturage bagaturiye.

Bibogobogo iyi ivugwamo ayo makuru, irebwa n’ingabo za Congo hamwe n’iz’u Burundi zike, kuko inyinshi murizo ziheruka kuzamuka mu Minembwe kuhatera.

Binavugwa ko ibitero byagabwe ejo ku wa gatandatu mu nkengero za centre ya Minembwe, byari biyowe n’izi ngabo z’u Burundi. Kimweho zabikubitiwemo cyane nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bizitanze muri Mukoko, bikarangira zibahaye isomo.

Ibitero by’iri huriro ry’imitwe ya Mai Mai yibumbiye mu ciswe Wazalendo ku bufatanye na FDLR irimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu Bibogobogo byaherukaga kuhagabwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Ni bitero byari bikarishye, nyamara Abanyamulenge bari babigabweho batabawe n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zisanzwe n’ubundi zigenzura iki gice, zisubiza inyuma iriya mitwe yitwaje intwaro yari yabibagabyeho.

Urwo rugamba rw’icyo gihe rwirije umunsi wose hari uguhangana gukomeye ku mpande zombi, kuva icyo gihe aba Banya-Bibogobogo bari batarongera kubona ibitero.

Ngayo nguko uko byifashe mu misozi ya Bibogobogo.

Tags: Abanya-BibogobogoIbiteroInzira zitatu
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ubutumwa bw’Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n’inshuti zaho, gusa bitandukanye n’ibyabereye i Misisi.

by Bruce Bahanda
June 22, 2025
0
Ubutumwa bw’Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n’inshuti zaho, gusa bitandukanye n’ibyabereye i Misisi.

Ubutumwa bw'Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n'inshuti zaho, gusa bitandukanye n'ibyabereye i Misisi. Ntibisanzwe ku b'Abanya-Minembwe ku iriza umunsi wose nta hantu na hamwe humvikanye urusaku rw'imbunda, cyangwa...

Read moreDetails

Uganda’s Gen Kainerugaba and DRC’s President Tshisekedi Strengthen Security Ties in Kinshasa Talks

by Bruce Bahanda
June 21, 2025
0
Uganda’s Gen Kainerugaba and DRC’s President Tshisekedi Strengthen Security Ties in Kinshasa Talks

On Saturday evening, General Muhoozi Kainerugaba, Uganda’s Chief of Defence Forces, met with President Félix Tshisekedi at the State House in Kinshasa, a pivotal moment in deepening security...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zazindutse zigaba igitero mu nkengero za centre ya Minembwe.

by Bruce Bahanda
June 21, 2025
0
Havuzwe amakuru yateye icyikango abatuye i Kaziba.

Ingabo z'u Burundi zazindutse zigaba igitero mu nkengero za centre ya Minembwe. Nyuma y'ibitero by'ejo ku wa gatanu ihuriro ry'ingabo za Congo zagabye ku Banyamulenge mu majy'Epfo ashyira...

Read moreDetails

Uduce ihuriro ry’Ingabo za Congo zarasiyemo mu nkengero za centre ya Minembwe.

by Bruce Bahanda
June 21, 2025
0
Iby’ibitero byongeye kugabwa mu duce tw’i Mulenge, none tariki ya 19/06/2025.

Uduce ihuriro ry'Ingabo za Congo zarasiyemo mu nkengero za centre ya Minembwe. Nyuma y'uko bimenyekanye ko ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zazamutse gutera mu Minembwe...

Read moreDetails

Ibibunda byahawe ingabo za RDC ntibisanzwe.

by Bruce Bahanda
June 20, 2025
0
Ibibunda byahawe ingabo za RDC ntibisanzwe.

Ibibunda byahawe ingabo za RDC ntibisanzwe. Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zizwi nka FARDC zahawe ibimodoka bya burende birenga 100 bizazifasha guhangana n'umutwe wa M23 n'uwa...

Read moreDetails
Next Post
Afrika y’epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.

Afrika y'epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?