• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

minebwenews by minebwenews
June 25, 2025
in Conflict & Security
0
Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’ibiganiro Kabila yagize i Buakavu muri Kivu y’Amajyepfo.

You might also like

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, aza gusimburwa na Felix Tshisekedi mu mwaka wa 2019, yagiranye ibiganiro n’amatsinda atandukanye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, abaganiriza ku byerekeye umutekano w’iki gihugu n’icyakorwa kugira ngo ugerweho.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2025, ni bwo Kabila yahuye n’ariya matsinda agera kuri ane, ayahamiriza ko yiyemeje gutanga umusanzu kugira ngo iki gihugu kigere ku mahoro arambye.

Amatsinda yabonanye na yo uyu munsi nk’uko aya makuru abivuga, harimo itsinda ry’Abanyeshuri, urubyiruko, sosiyete sivili n’abayoboke b’amatorero y’ububyutse akorera i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ikiganiro cye n’aya matsinda cyibanze ku ngingo icumi nazibiri yagaragaje mu ijambo rye rya nyuma yaganeye abanyekongo ubwo yari hafi kugaruka muri RDC ava mu buhungiro yari amazemo umwaka n’igice. Nyuma y’iryo jambo ni bwo yahise yerekeza i Goma mu Burasizuba bwa Congo mu gice kigenzurwa n’ihuriro rya AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneheho. Iyi mitwe yombi ubarizwa muri AFC igamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ahanini ibyo yavuze icyo gihe yibanze ku byatuma RDC ibamo amahoro, kandi akagaragaza ko iki gihugu kiri mu kangaratete kubera imiyoborere mibi ikiganisha mu bibazo. Yongera kuvuga ko Felix Tshisekedi Perezida wacyo ko ari we nyiribayazana wibibazo byose byugarije iki gihugu.

Ndetse kandi Kabila yageze naho agenera ubutumwa Perezida Felix Tshisekedi ko asigaranye amahitamo atatu gusa, arimo kwegura mu gihe ibintu bitaramubana bibi kurushaho.

Muri iki kiganiro cya none yavuze ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro bya CENCO na ECC ku iterambere ry’igihugu, anasaba buri muturage gutanga umusanzu we kugira ngo RDC igere ku mahoro arambye.

Yashimangiye ko umutekano ari ngombwa mu iterambere ry’igihugu anaburira ko nta mahoro arambye RDC ishobora kugeraho nta mutekano mwiza uraboneka.

Bitaganijwe ko ibiganiro bya Kabila n’izindi nzego atarahura nazo bizakomeza, nk’uko n’ibindi yabikoze i Goma mu minsi mike ishize.

Ibyo biganiro abikomeje mu gihe hakirangwa ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Congo mu bice byinshi byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu Yaruguru.

Tags: amahoroibiganiroKabila
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Uduce 8 FARDC n'abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y'uko bishe abasivili Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n'iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu...

Read moreDetails

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails

Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

Igihugu cy'igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR Igihugu cy'igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze ubumwe z'Amerika cyavuze ku cyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n'intambara ya 3 y'isi mu gihe yoramuka ibaye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?