• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

minebwenews by minebwenews
June 25, 2025
in sport & entertainment
0
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

You might also like

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Nyuma y’aho Isi ikomeje kugarizwa n’ubushyamirane bwa politiki n’intambara hirya no hino z’urudaca, benshi batekereza ku ngruka zishobora guterwa n’intambara ya gatatu y’isi, iyo babona ko ishobora gusenya isi ku buryo butigeze bubaho n’ikindi gihe.

Ibi biterwa n’uko ibihugu biri mu bikomeye bikomeza kugirana amakimbirane ashingiye ku nyungu z’ubukungu, intwaro kirimbuzi, n’ubusumbane mu miyoborere mpuzamahanga.

Mu gihe haba habaye intambara y’isi ya 3 hari ibihugu bishobora kutagerwaho cyangwa bikagerwaho gake cyane n’ingaruka zayo bitewe n’impamvu zitandukanye nk’ubutaka bwabyo, politiki, ubukungu n’uburyo bw’imibanire mpuzamahanga.

Ibyo bihugu bifite amahirwe yo kutagerwaho n’iyo ntambara:

Ubusuwisi. Iki gihugu ni kimwe mu bihugu bizwi cyane ku isi mu kugira politiki y’ubusugire . Ibi byatumye butabamo intambara kuva mu kinyejana cya 19, ndetse ntibwegeze bunyeganyezwa cyane n’intambara y’isi ya mbere cyangwa iya kabiri. Ubusuwisi ntibwitabira ibikorwa bya gisirikare byo mu mamahanga, kandi bufite imyiteguro ihambaye y’igisirikare cyo kwirwanaho imbere mu gihugu. Iki gihugu gifite uburyo gishobora guhungisha abaturage benshi mu butaka, ndetse buri muturage agira uruhare mu kwirwanaho. Kubera iyo politiki y’ukwigenga n’ubusugire, n’igihugu gifatwa nka hantu hizewe igihe intambara yaba itangiye ku Isi.

New Zealand: Ni igihugu cyo mu nyanja ya Pacifique y’Amajyepfo gituwe n’abantu bake kandi giherereye kure cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bikomeye ku gisirikare. Kiziwiho kuba kigira politiki yo kudashotorana no kudashishikazwa n’intambara mpuzamahanga. Nta bikoresho byagisirikare byinshi cyibitseho, kandi nta bushotoranyi bugikorerwaho kuko nta nyungu zihariye giha ibihugu bikomeye. Kandi kubera ahantu giherereye, biragoye ko cyaja mu bibazo by’intambara.

Iceland: Iki gihugu kiri mu nyanja ya Atalantika y’Amajyaruguru. Gifite umutekano mwinshi, gifite abaturage bake kandi ntikigira abasirikare. Nticyitabira ibikorwa by’intambara. Ubundi kandi ntikiba hafi n’ibihugu bifite ubushamirane bukabije, ndetse kandi ntikigira ubushobozi buhambaye. Ahantu kiba hafatwa nk’ahantu hizewe mu gihe intambara y’isi yaba ibaye.

Bhutan: Bhutan ni igihugu gito kiri mu misozi miremire hagati y’u Bushinwa n’u Buhinde. Nubwo gituranye n’ibihugu bifite ibibazo bya politiki Bhutan yo ifite politiki yihariye y’ubusugire no kudakora kunyungu za gisirikare. Ni igihugu gishyira imbere amahoro n’umuco, kandi kigira n’igisirikare gito kigamije gusa kwirwanaho imbere mu gihugu. Bhutan ntigira uruhare mu ntambara mpuzamahanga, irangwa no kutivanga mu makimbirane menshi yo kutagerwaho n’ingaruka z’intambara y’isi ya gatatu.

Costa Rica: Ni igihugu cyo muri Amerika yo hagati, kikaba kizwi ku rwego rw’isi nk’igihugu cyakuyeho igisirikare mu 1948. Iki gihugu gifite amategeko abuza kugira igisirikare, ahubwo gishyira imbaraga mu burezi, ubuzima n’amahoro. Kuba kidafite igisirikare kandi ntigikore ibikorwa bya gisirikare hanze y’igihugu, bituma kidakunze kuba mu bihugu byashyirwa ku rutonde rw’abatavuga rumwe n’ibihugu bikomeye. Ni igihugu cy’ituze kandi gikunze kuberamo ibiganiro mpuzamahanga bigamije kunga ibihugu.

Finland: Finland ni igihugu cyegeranye cyane n’u Burusiya, ariko kigira amateka y’ihariye kandi atarigezwe arangwa no kudashotorana. Nubwo kibarizwa muri NATO, ariko ntikigira ubushotoranyi.

Ihorana amahame yo kwirinda, harimo kandi ko ihorana imyitozo yo kwihisha no kwirwanaho, ariko ntishishikazwa no kugaba ibitero ku bindi bihugu, politiki yayo y’ubushishozi n’ubusugire butavugwaho cyane ku rwego mpuzamahanga bituma ifatwa nk’igihugu kitihutirwa kwibasirwa mu ntambara nini y’isi.

Sweden: Ni igihugu cy’i Buruyi gifite amateka maremare yo kutivanga mu ntambara. Nticyagize n’uruhare na rumwe mu ntambara ya mbere cyangwa iya kabiri, kandi gifite politiki ihamye yo kutivanga mu bibazo bya gisirikare by’amahanga. Nubwo gifite igisirikare gito, cyubakiye kukwirwanaho. Dipolomasi ya Sweden irangwa no kunga no gushyigikira amahoro. Nubwo iherutse kugaragaza ubushake bwo kwinjira muri NATO, ariko ntikunze kuba mu mutima w’aho ibibazo bikomeye by’isi bitangirira, bityo kikaba kigifite amahirwe yo kutagerwaho n’ingaruka mu gihe cy’intambara ya gatatu y’isi.

Mongolia: Mongolia ni igihugu kiri hagati y’ibihugu by’ibihangange bibiri ku Isi, u Bushinwa n’u Burusiya. Ariko nubwo kiri hagati y’ibi bihugu bifite ibibazo bya politiki mpuzamahanga, Mongolia irangwa no kutivanga mu bibazo by’amahanga ndetse igashaka umubano mwiza n’impande zombi. Nta gisirikare kinini igira, kandi nta bikoresho bikomeye by’intambara itunze. Irangwa n’ituze ndetse n’ubusugire mu miyoborere yayo. Nta nubwo iribasirwa n’ibitero bikomeye, bigaragaza ko ishobora kuba igihugu cyakwinjira mu ntambara y’isi.

Bimwe mu bihugu bishobora kwinjira mu ntambara ya gatatu y’isi:

Ni bizwiho kuba byibitseho ubutaka bufite peteroli, ibifite intwaro kirimbuzi, ibifite gaz, uranium, Cobalt. Kuko ibyo bihugu bishobora guterwa cyangwa bigatera.

Ibyo bihugu ni Iran, u Burusiya, Saudi Arabia, North Koreya, Iraq, Venezuela, Niger, RDC kuko ifite Cobalt na Uranium, ibyo byifuzwa cyane mu gukora intwaro n’ikorana buhanga, bityo bikayigira icyifuzo cy’ibihugu bikomeye mu ntambara.

Tags: Ibihugu bitoyinjiramoIntambaraYa gatatu y'isi
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje urugendo rwabo rwa mbere...

Read moreDetails

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Israel Mbonyi yamuritse album y'amateka Kuwa 5 zukwezikwa cumi 2025, Intare Conference Arena yahindutse ahantu h’imbonekarimwe ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatandatu yise...

Read moreDetails

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

by Bahanda Bruce
September 29, 2025
0
Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Isi yose ibireba amateka y'iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y'amagare yakurikiwe bidasanzwe Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w'amagare, Tadej Pogacare, w'Umunya-Slovania ni we...

Read moreDetails

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara...

Read moreDetails

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid? Amakuru ari kuvugwa muri Espagne no hanze yayo arerekana ko Vinícius Júnior, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Real...

Read moreDetails
Next Post
Uwashinjwaga kuba ishyano ku Banya-Bibogobogo ntakiriho.

Fizi: Andi avugwa mu Bibobogobogo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?