Twirwaneho yahishyuye imigambi mibi Ingabo z’u Burundi zifite ku Banyamulenge.
Umutwe wa Twirwaneho ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo kandi n’uwa M23 watangaje ko Ingabo z’u Burundi ziri gutegura kugaba ibitero ku Banyamulenge mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bikubiye mu itangazo uyu mutwe wa Twirwaneho washyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/06/2025, aho iryo tangazo rigaragaza ko igisirikare cy’u Burundi cyongeye kwambutsa abasirikare bacyo ku bwinshi muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kugira ngo kigabe ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge i Mulenge.
Itangazo rigira riti: “Dufite amakuru yizewe agaragaza ko Ingabo z’u Burundi n’imbonerakure zongeye kwa mbuka ku bwinshi, ku butaka bwa Congo.”
Rikomeza riti: “Baturutse i Rumonge bambukira i Kazimia ho muri Fizi. Mu kwambuka bakoresheje amato.”
Ni itangazo rigaragaza ko nyuma y’aho ziriya ngabo z’u Burundi n’imbonerakure bambutse ku butaka bwa Congo bahise bihuza n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.
Kandi ko ikigambiriwe kinini “ari gutera ibice bitandukanye bituwe n’Abanyamulenge bya Rugezi, Minembwe, Mikenke n’ibindi biherereye muri izi teritware za Fizi, Uvira na Mwenga.”
Bityo, Twirwaneho ikaba ishinja Leta y’i Kinshasa kudashyira imbere ubuzima bw’abaturage no kutabashakira umutekano.