Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

ABA PRESIDENTS BAHURIYE MUMUR’YANGO WA EAC, BAMAZE KUGERA IBUJUMBURA AHO BAFITE IBIGANIRO B’YIGA KUMWUKA MUBI URI MURI EASTERN YA CONGO.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 4, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) uyu munsi barateranira i Bujumbura biga uko ibintu byifashe muri Eastern ya Congo, nk’uko bitangazwa n’uwo muryango w’ibihugu.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ni nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 mu karere ka Masisi, ibintu kandi byarushijeho kumera nabi ku baturage ibihumbi bahunga ingo zabo, n’abasenyerwa kubera iyi mirwano.

Umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubwa Kigali ku buryo hari benshi batinya ko hashobora kuba intambara yeruye hagati ya bombi.

Abategetsi ba politique n’aba gisirikare muri DR Congo bavuga ko igihugu cyabo ‘kiri mu ntambara n’u Rwanda rwihishe mu mutwe wa M23’. Ibi Kigali irabihakana.

Abategetsi ba Kigali nabo bashinja leta ya DR Congo gukorana n’imitwe irimo FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, no kwibasira ubwoko bw’Abatutsi muri Kivu ya ruguru niyepfo. Kinshasa nayo ihakana ibi.

Hagati aho mu mirwano yabaye muri iki cumweru inyeshyamba za M23 zigaruriye ibindi bice bitandukanye muri territory ya Masisi, umuvugizi wazo avuga ko batari kure y’umujyi muto wa Sake uri ku ntera ya 25km mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Inzira y’iburengerazuba niyo gusa isigaye y’ubutaka ihuza umujyi wa Goma n’ibice bya Masisi na Walikale ahava ibicuruzwa byiganjemo cane cane ibiribwa, kuko indi mihanda mikuru ihuza uyu mujyi n’imijyi nka Butembo, Rutshuru, Kitchanga, Beni n’imipaka ya Bunagana na Ishasha yafashwe na M23.

Amasezerano y’amahoro ya Luanda, ategeka M23 kurekura aho yafashe no gusubira mu birindiro byayo bya mbere y’iyi mirwano yubuye mu mwaka ushize, agategeka kandi DR Congo gukemura ikibazo c’impunzi, biboneka ko kugeza ubu atubahirijwe.

Impande zombi zishinjanya kwica ayo masezerano, M23 ivuga ko ingabo za leta arizo zakomeje kuyigabaho ibitero ikirengera’ kandi ‘ikazikurikirana’ igamije ‘gucecekesha imbunda aho ziri’.

Kinshasa ishinja Kigali gukomeza gufasha M23 nubwo bwose yasabwe kubireka. Kigali igashinja Kinshasa kutagira icyo ikora ku kibazo c’impunzi no gukomeza gufatanya na FDLR.

President Tshisekedi yavuze ko atazaganira n’umutwe wa M23 yita uw’iterabwoba, kandi ashyira ingufu mu kwinjiza urubyiruko mu ngabo ngo rujye “kurengera igihugu” kuko “catewe n’u Rwanda”, nk’uko abivuga.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza “ibiganiro bitaziguye” na leta ya Tshisekedi kugira ngo barangize aya makimbirane mu mahoro.

President Tshisekedi na Kagame baheruka guhura umwaka ushize kuri iki kibazo, ariko nta musaruro ugaragara wavuyemo urebye uko ibintu byifashe ubu.

Muri iki gihe Tshisekedi yashyize ingufu mu kumvisha amahanga ko DR Congo yatewe n’u Rwanda akayasaba kurufatira ibihano.

Gusa ibiganiro bya bombi buri gihe biba bitanga ikizere co guhindura ibintu.

Ni ubwa mbere aba bategetsi bagiye guhurira i Bujumbura kuri iki kibazo, hano Tshisekedi ashobora gusaba Kagame guhagarika gufasha M23, nk’uko abimushinja.

Kagame nawe ashobora kumusaba gukemura ikibazo ca FDLR, kwita ku kibazo cy’ihohoterwa ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda cyane cane Abatutsi, gitera ubuhunzi kuri bo, ari naco M23 ivuga ko ariwo muzi w’aya makimbirane.

Aba bombi mu gihe bateranira hagati ya ba President Ruto, Samia Suluhu, Ndayishimiye na Museveni bagomba kuba bazi neza iby’aya makimbirane – birashoboka ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro.

Ibiganiro bimaze kuba kuri aya makimbirane ari muri Eastern ya Congo, ni byinshi, ndetse byerekana ko kuganira ari kimwe no gushyira mu ngiro arikindi.

Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

PRESIDENT TSHISEKEDI NIWE WAGEZE IBUJUMBURA NYUMA YABANDI BA TEGETSI, NAHO SALVA KIIR NTIYITABYE IYINAMA .

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?