• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Aka-Biroze-Bishambuke kashobotse n’ubu bari kurasana byakaze ibyabo.

minebwenews by minebwenews
June 28, 2025
in Conflict & Security
0
Rwongeye kwambikana bikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Aka-Biroze-Bishambuke kashobotse n’ubu bari kurasana byakaze ibyabo.

Abarwanyi bava mu bwoko bw’Abapfulelo bafite itsinda rizwi nka Biroze-Bishambuke basubiranyemo baramarana, nyuma yo kwica umukobwa mwenewabo wa Colonel Ngomanzito Umuyobozi mukuru w’aba barwanyi bo muri Biroze-Bishambuke muri teritware ya Fizi.

Bikubiye mu makuru MCN ikesha abatuye mu Rugezi haherereye hafi n’i Gasiro aho Biroze-Bishambuke yasubiranyemo yica irashe umukobwa mwenewabo wa Colonel Ngomanzito, bica kandi n’undi mu komanda muto wo muri uyu mutwe wa Biroze-Bishambuke.

Nk’uko babivuga bagize bati: “Bishe barashe umukobwa w’Umupfulelo ufitanye isano rya hafi na Col.Ngomanzito, bica n’umukomanda wari uyoboye ibatayo ya Wazalendo. Ibyo byabereye i Gasiro.”

Bagize kandi bati: “Nyuma y’aho bishe uwo mukobwa n’uwo mukomando, abegereye cyane Col. Ngomanzito barahoye.”

Aya makuru akomeza avuga ko iri subiranamo ryakomotse ku byo Wazalendo bari babuguje mu isoko ya kane isanzwe iremera i Gasiro. Ntihazwi umubare w’ibyo bari buguje, gusa bizwi ko aribyo byabaye intandaro y’iryo subiranamo.

Ni amakuru kandi avuga ko nubwo uriya mukobwa yabigendeyemo araraswa arapfa, ariko iri korogana ryari hagati ya komanda batayo waha i Gasiro n’undi mu komanda witwa na Nakuku Mamba. Kandi aba bombi n’abo baje kuraswa barapfa.

Ibi byanatumye Col. Ngomanzito ahamagarwa i Uvira, kugira ngo aje gusobanura iki kibazo.

Ati: “Barasanye bamaranye. Twamenye ko Ngomanzito yahamagajwe i Uvira gusobanura iki kibazo, abarwanyi be bagize.”

Iri subiranamo ry’aba barwanyi, amakuru avuga ko ryakomereje no mu bindi bice kuko n’ubu bari kurasana mu Gitumba ugana mu Kabanju haherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.

Umutangabuhamya yagize ati: “Kano kanya ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, bari kurasana mu Gitumba. Ibyabo byakomeye.”

Uko kurasana hagati y’aba barwanyi mu Gitumba, byatangiye igihe cya saa kumi nebyiri n’igice zo kuri uyu mugoroba.

Kimwecyo, ntiharamenyekana ibyoba byangirikiye muri iryo rasana riri kubera mu Gitumba. Ariko nk’uko bikomeza bivugwa ni uko hari kumvikana urusaku rw’imbunda rwinshi kandi ziremereye n’izoroheje.

Ku rundi ruhande bivugwa ko bariya barwanyi bo muri Biroze-Bishambuke basubiranyemo i Gasiro mu gihe barimo bategura kugaba ibitero kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi.

Hari nyuma y’ibitero aba barwanyi kandi bari baheruka kugaba kuri iyi mitwe muri icyo gice mu ntangiriro z’iki cyumweru no mu kindi gishize.
Ni ibitero iyi mitwe yombi byarangiye ibisubije inyuma.

Hagataho, turakomeza gukurikirana iyi nkuru kugeza ku iherezo ryayo.

Tags: GasiroIsubiranamoNgimanzitoWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?