Fizi: Nyuma yo kwica komanda bamurashe bataye umurambo we mu ruzi.
Imirwano yo gusubiranamo kwa Mai-Mai-Biroze-Bishambuke, muri secteur y’i Lelenge, teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yaguyemo abatari bake bo muri uwo mutwe barimo n’Umukomanda barangije bata umurambo we mu mugezi.
Bikubiye mu butumwa bugufi bwanditse Minembwe Capital News yahawe n’abatuye aho iryo subiranamo rya Biroze-Bishambuke ryabereye mu Gitumba.
Ubwo butumwa bugira buti: “Si bintu Mai Mai zo kwa Col-Ngomanzito zasubiranyemo. Ejo ku wa gatandatu bashinguye abayobozi babo babiri.”
Bukongera kandi buti: “No ku mugoroba kandi barashe komanda warebaga mu Gitumba, barangije umurambo we bawuta mu ruzi rurawutwara.”
Iyi mirwano yo gusubiranamo kwa Mai-Mai-Biroze-Bishambuke yabereye mu Gitumba, yaje ikurikira indi yabereye i Gasiro.
Amakuru agaragaza ko inkomoka y’iri subiranamo ryavuye ku mafaranga uyu mutwe wa Biroze-Bishambuke wa buguje mu isoko ya kane isanzwe iremera i Gasiro.
Ubwo batangiraga kurasana bishe barashe umukobwa w’Umupfulelo ufitanye isano rya bugufi na Col-Ngomanzito umuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa Biroze-Bishambuke.
Biviramo ku muhorera hicwa n’abarimo na komanda batayo warebaga i Gasiro, aho amakuru avuga ko yapfanye n’abandi basirikare babiri, niko gukomeza kw’iyi mirwano, muri ubwo buryo ikomereza no mu Gitumba, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice akomeza abivuga.
Imbunda ziremereye n’izoroheje zarumvikanye ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatandatu, aho zarimo zumvikanira mu Gitumba no mu nkengero zayo.
Hari n’andi makuru ataragenzurwa neza, avuga ko umuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa Biroze-Bishambuke ari we Col.Ngomanzito, yahamagajwe i Uvira kuja gusobanura icyo iryo subiranamo rigamije.
Ariko nk’uko byavuzwe ni uko yerekeje i Uvira ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu.
Hagataho, turakomeza gukurikirana aya makuru nk’uko twabibasezeranyije kuri MCN.