Abarimo abasirikare ba kuru bafunzwe muri Uganda.
Abasirikare ba Uganda barimo ba ofisiye n’ufite ipeti rya General bakoraga mu ishami ry’ubwubatsi byategetswe ko bafungwa.
Ni umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi ni we wategetse kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/05/2025, ko bafunga bariya basirikare.
Abafunzwe barimo Brigadier General Cyrus Besigye Bekunda wari ukuriye iryo shami ndetse n’abandi bari ku rwego rwa ofisiye, bose bashinjwa ruswa no kunyereza umutungo wa UPDF.
General Muhoozi yakoresheje urubuga rwa x agira ati: “Nategetse ko bafunga Brig.Gen. Besigye n’abandi basirikare. Bangije kandi basuzugura ihame ry’agaciro twahoranye nka UPDF, ariryo ko dushobora kwigira no gukora neza. Bakiriye amafaranga bayakoresha nabi.”
Mu cyumweru gishize nabwo abasirikare bakuru babiri bafite amapeti yo ku rwego rwa Colonel bafunzwe hashingiwe ku itegeko rya General Kainarugaba Muhoozi.
Colonel Peter Ahimbasibwe uyobora ishami ry’igisirikare rishinzwe kurwanya iterabwoba na lieutenant Colonel Ephraim Byaruhanga uyobora ishami rishinzwe ibikorwa byihariye, batawe muri yombi bakekwaho ko amashami bayobora ashobora kuba yaracengewe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu Burasizuba bwa Congo.
Ubundi kandi mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2024 ubwo Gen. Muhoozi yatangiraga inshingano zo kuyobora ingabo za Uganda yavuze ko ashoje intambara kuri ruswa yamunze icyo gisirikare.
Uyu mugaba w’ingabo za Uganda yavuze ko kugira umusirikare ngo ahabwe ibikoresho byiza, imyenda myiza, amasomo meza, n’ubuzima bwiza byose byagerwaho ari uko ruswa no gukoresha umutungo nabi birwanyijwe.