• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 4, 2025
in Conflict & Security
0
Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.
78
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Afande Rugabo yateye utwatsi abavuga ko muri AFC harimo umwuka mubi.

You might also like

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

FARDC n’abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.

Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP.

Afande Fidel Rugabo wamenyekanye cyane ubwo yavaga muri Canada aho yaramaze imyaka icumi irenga atuye, agatabara iwabo i Mulenge hagabwa ibitero bigamije kuhasenya no kwica abaho by’ihuriro ry’Ingabo za Congo, yatanze umucyo ko nta mwuka mubi uri hagati mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025 ni bwo Rugabo yageze i Goma, hari nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma tariki ya 27/01/2025.

Nyuma y’uko uyu mutwe nanone ufashe i Bukavu n’ibindi bice byinshi byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo avukamo, yahise yerekeza i Mulenge, aho yazamukanye n’Umugabo mukuru w’Ingabo za Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, hamwe n’abasirikare benshi bo mu mutwe wa M23.

Binavugwa ko ubwo bazamukaga iriya misozi bagiye bigarurira uduce twinshi n’ubwo hari utwo bafashe bakatwikuramo, ahanini utwo muri teritware ya Walungu. Ndetse bamaze no kugera mu Minembwe bigaruriye utundi twinshi harimo n’aka Rugezi kahoze ari indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi na FARDC.

Rero mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo afande Rugabo yakoze ikiganiro, agaragaza ko nta mwuka mubi uri hagati mu ihuriro ryabo rya AFC.

Ni nyuma y’aho yari abajijwe ibyari byatangajwe ku muyoboro wa YouTube witwa Magash tv, aho umunyamakuru wayo yari yatangaje ko “har’abayobozi bo muri Twirwaneho bahawe ifaranga n’Akagara ngo badurambanye ibintu muri AFC.”

Asubiza ko ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ko Magash ari we Akagara kahaye amafaranga ngo areme umwuka mubi muri M23 na Twirwaneho.

Rugabo yakomeje avuga ko Alliance Fleuve Congo ko ari ihuriro rihuriyemo ama-shyaka menshi, harimo irya M23 ndetse ko ari na yo yiyunze bwa mbere muri iri huriro, Twirwaneho iza bwa kabiri.

Iyi mitwe yombi ihuriye muri AFC, Rugabo avuga ko ikorana byahafi haba mu bya politiki ndetse n’ibya gisirikare.

Ni naho yahise agira ati: “Abantu bareke kuzabashushya abandi imitwe, ngo babeshye ko hari amakimbirane hagati muri iri huriro rya AFC. Ntayo. Dufute murongo umwe twese wo kwirwanaho.”

Yakomeje asobanura ko “mu Minembwe hari batayo ya M23 ihakorera, ahamya ko ikorana neza na Twirwaneho. Ndetse kandi avuga ko har’indi batayo ya Twirwaneho ikorera hafi n’ishyamba rya Kahuzi-Biega, ashimangira ko na yo ikorana n’uyu mutwe wa M23 neza.”

Ibi avuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko nta kibi kiri hagati y’iyi mitwe yombi yo muri AFC.

Ati: “Ibyo mbabwiye ni ibihamya nta macyakubiri dufite. Ababizana n’ibarya bifuza kutugonganisha.”

Mu gusoza yasabye ko abantu bo kwirinda propaganda zizanwa n’Abanyakagara, anashimangira ko katsinzwe, ariko ko batazakabuza gukorana n’Interahamwe na Leta y’i Kinshasa. Avuga ko bo bamaze gutandukana n’iyo Leta ngo kuko yabiciye ababo, ndetse ikaba igikomeje umugambi wo kurimbura Abanyamulenge.

Tags: AkagaraM23RugaboTuri umweTwirwaneheho
Share31Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili. Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryamaganye umuryango wa Human Right Watch yasohoye...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

FARDC n'abambari bayo bari gukubitirwa kubi i Mwenga. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, riri gukubitwa iza kabwana mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga muri...

Read moreDetails

Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP.

Umusirikare wa FARDC mukuru yakiriye hamana i Uvira azira AFC/M23/MRDP. Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ufite ipeti rya Captain yakiriye hamana nyuma y'aho Wazalendo bamufatiye i...

Read moreDetails

RDC yashyizeho urutonde rw’abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
RDC yashyizeho urutonde rw’abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata.

RDC yashyizeho urutonde rw'abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata. Urwego rw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo rushinzwe ubugenzuzi ruri guhigisha uruhindu...

Read moreDetails

MRDP -Twirwaneho yatanze impuruza ku bitero FARDC n’abambari bayo bakomeje kugaba ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Brig.Gen.Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.

MRDP -Twirwaneho yatanze impuruza ku bitero FARDC n'abambari bayo bakomeje kugaba ku Banyamulenge. Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails
Next Post
Rwongeye kwambikana bikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23.

Twirwaneho n'Ingabo z'u Burundi bakozanyijeho.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?