• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

minebwenews by minebwenews
July 6, 2025
in Religion
0
Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye inama urubyiruko rwishora mu businzi, arubwira ko ahubwo rukwiye gukora rukiteza imbere ngo kuko ntacyizana.

Hari mu kiganiro uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru, maze bamusaba gutanga inama ku rubyiruko, ruri mu gihe cy’iterambere, ikorana buhanga, mu gihe runashobora gusinda amahoro.

Maze na we asubiza ati: “Icyo nabwira urubyiruko n’abakuru, twebwe n’abandi babyara urwo rubyiruko. Nta kintu cyizana ngo abantu bakibone, bagitunge, bakigereho batagikoreye.”

Kagame yavuze ko no mu bihe by’urugamba rwo kubohora igihugu hari abantu bari bakiri bato barugiyemo, ariko hari n’abandi baruhunze, bakarugendera kure, wababwira bagashaka izindi mpamvu.

Yagize ati: “Byose biva mu burere; uburere bw’ababyeyi, ubw’igihugu, biva no mu burere bwa politiki: ukabitoza abantu, ukabihozaho, ukabigisha. Mu icumi wigishije, havamo batanu, waba uri umunyamahirwe hakavamo batandatu bazima.”

Yavuze ko hakenewe imbaraga zihoraho mu kwigisha urubyiruko, kuko hari ababyungukiramo.

Yagize ati: “Abayobozi, aho bari hose, bagakora ibyo bakwiye gukora. N’iyo byaba bidahuye n’ibyo bakwiye kwigisha, yabona umwanya agashyiramo wa murongo, akigisha abana ibintu byo gufata ibiyobyabwenge, ibintu byo kunywa inzoga , bakaziririmba, bakazogeza. Discipline cyangwa se ikinyabufura birakenewe, ni ngombwa.”

Yasoje kuri iyi ngingo avuga ko abana bakwiye kureka kunywa inzoga, ngo kuko abo zica babonwa buri munsi.

Tags: RwishyoraUbusinziUrubyirukoYagiriye inama

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?