• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.

minebwenews by minebwenews
July 6, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.
131
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryasoje amahugurwa y’abasirikare bayo bagera kuri 350 bazarifasha icyengeza matwara mu kurishakira abayoboke.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Ni amahugurwa yabereye i Rutshuru mu gace kamwe kaho kitwa Kanombe. Umuhango wo kuyasoza wayobowe n’umuhuza bikorwa w’iri huriro rya AFC, Corneille Nangaa hamwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za M23, Gen. Sultan Makenga.

Ku wa gatandatu ejo hashize tariki ya 05/07/2025, iki gikorwa ni bwo cyashojwe.

Mu ijambo rya Corneille Nangaa yagejeje kubari bitabiriye, yababwiye ko mu izina ry’ihuriro rya AFC/M23 na begenzi be bari kumwe, n’abasoje amahugurwa batakiri ku rwego rwo kwitwa abanyeshuri, ahubwo ko bagiye gucengeza amatwara no gushaka abandi bayoboke benshi b’iri huriro.

Mu gihe Gen Makenga we yavuze ko kugira ngo babohore igihugu cyabo n’abaturage, bisaba ubwitange n’imbaraga nyinshi. Asaba buri wese kuzana imbaraga ze.

Avuga ko iyo babonye umuntu niyo yaba umwe ubiyungaho bibashimisha, bityo ngo kuba hasoje benshi bibashimishije cyane.

Yagize ati: “Benshi banyuze aha, aba ni icyiciro cya 14 bose bakoze igikwiye twazagera i Kinshasa bitatugoye. RDC yacu yangijwe igihe kirekire cyane, yangijwe n’ubuyobozi bubi. Abaturage barababaye, abavandimwe barahunze, abandi barishwe, ndetse n’abandi babaye abakene kubera ubuyobozi bw’iki gihugu bugishyira mu kaga aho kugikiza.”

Yakomeje avuga ko bazabohora RDC yose, maze abantu bakabaho neza ndetse kandi iki gihugu kikaba icya bose.

Ibyo bibaye mu gihe mu mpera zu kwezi gushize RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amateka. Ni amasezerano ibi bihugu byombi byasinyiye imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika i Washington DC.

Ahanini aya masezerano agamije gushyiraho iherezo rya nyuma ibibazo by’intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Tags: AFC/m23AmahugurwaIntambweRutshuru

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Umwuzure wahitanye abantu i Texas.

Umwuzure wahitanye abantu i Texas.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?