Umwuzure wahitanye abantu i Texas.
Umwuzure udasanzwe wahitanye abantu barenga 80 nyuma y’imvura yaguye ari inyinshi i Texas muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika igateza amapfa menshi.
Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwo muri iki gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho bwagaragaje ko uwo mwuzure wibasiye cyane intara ya Kerry County.
Bunavuga ko iyi mvura ko yatangiye kugwa ku wa kane w’icyumweru gishize igeza aha’rejo ku cyumweru tariki ya 06/07/2025.
Ubuyobozi bw’i ntara ya Kerr county yateyemo icyo kiza, bwemeje ko yahitanye abantu 81, naho abandi 40 barabura. Ndetse bunavuga ko kugeza ubu ntarengero ryabo, ariko ko igikorwa cyo kubashakisha kigikomeje.
Si abantu bapfuye gusa, kuko kandi iyi mvura yateye amapfa menshi, kandi yangiza n’inyubako zitandukanye zirimo n’amazu n’ibindi bintu byinshi, nk’uko amakuru akomeza abivuga.