Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda rwanenze bikomeye igitangazamakuru cya BBC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 9, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda rwanenze bikomeye igitangazamakuru cya BBC.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda rwanenze bikomeye igitangazamakuru cya BBC.

You might also like

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro by’i Doha.

Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

U Rwanda rwagaragaje ko igitangazamakuru cy’Abongereza cya BBC, gikomeje gusigiriza no kwamamaza umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni byatangajwe na minisitiri w’ubanyi n’amaganga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aho yakoresheje urubuga rwa x, agira ati: Ntabwo byari bikwiye ko iki kigo cy’u Bwongereza gishinzwe itangazamakuru gikomeza gucyeza, gusukura no kwamamaza FDLR, umutwe w’abajenosideri.”

Yongeye ati: “RDC, u Rwanda, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’umuryango mpuzamahaga byemeye ko uyu mutwe usenywa burundu.”

Ibi yabigarutseho nyuma yaho BBC itangaje ibyo uriya mutwe wa FDLR wavuze mu itangazo uheruka gushyira hanze mu mpera z’icyumweru gishize, aho wasabye ko wemererwa kwicyara kumeza y’ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Muri iryo tangazo kandi wavuze ko wandikiye perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, hanyuma ugaha abakuru b’ibihugu barimo uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kopi.

Wanashimiye perezida Trump wagejeje u Rwanda na RDC ku ntambwe yo gusinya amasezerano y’amahoro, agaruka kuri uyu mutwe wa FDLR inshuro zirenga 40.

Aya masezerano ahanini agamije gukuraho ingamba z’ubwirinzi kw’u Rwanda no gusenya FDLR. Impande zombi zikaba zarumvikanye ku mugambi wo gushyira izi ngingo zombi mu ngiro.

Uyu mutwe kandi wongeye kuvuga muri iryo tangazo ko gusenya FDLR bitazakemura ikibazo mu mizi, ko ikibazo kiriho cyakemuka gusa mu nzira z’ibiganiro bisesuye kandi by’ukuri birimo impande zose. Uvuga ko kwaribyo wakomeje gusaba kuva mu myaka myinshi ishize.

Kuva mu gihe kinini gishize u Rwanda rwavuze ko rutazigera rwicarana n’umutwe wa FDLR uwo rwita umutwe w’iterabwoba kandi ko ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu kiganiro perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru i Kigali mu Rwanda, yongeye gushimangira ko adashobora na rimwe kuganira na FDLR.

Tags: BBCFDLRRwandaRwanenenze
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC. Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari n'umwe mubahuza mu bibazo by'intambara ibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya...

Read moreDetails

Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro by’i Doha.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Bimwe mu biremereye Leta y'i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro biri kubera i Doha. Ibiganiro by'imishyikorano biri kubera i Doha muri Qatar byahuriyemo Leta ya Congo n'umutwe...

Read moreDetails

Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Avugwa mu biganiro by'i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n'iza leta y'i Kinshasa. Ibiganiro by'imishyikirano byahuriyemo intumwa z'umutwe wa M23 n'iza leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails

Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

Ikibuga cy'indege cya Goma kirimo gukorwa neza. Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma ho mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kiri gutunganywa...

Read moreDetails

Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa.

by Bruce Bahanda
July 10, 2025
0
Icyo M23 isaba RDC gukora mbere yuko impande zombi zisubira mu biganiro i Doha.

Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryashimiye perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza...

Read moreDetails
Next Post
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?