Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.
Commandant secteur wungirije, uruzinduko yagiriye mu Bibogobogo agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge, rugamije ahanini gukora controle cyangwa se ibarura ry’abasirikare ba Leta y’i Kinshasa bakorera muri iki gice, nk’uko amakuru abivuga.
Mu gitondo cy’aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 11/07/2025, ni bwo uyu komanda secteur wungirije yasesekaye aha mu Bibogobogo.
Amakuru akavuga ko yageze muri aka gace kari mutugize teritware ya Fizi aturutse ku cy’icyaro cya zone ya Fizi, kandi ko yaje aherekejwe n’abasirikare benshi kuko bari muri convoy zibiri.
Ati: “Commandant secteur ari hano muri contrôle y’abasirikare. Kandi yaje aherekejwe na convoy 2 z’igisirikare.”
Ni amakuru kandi agaragaza ko yahitiye muri camp ya FARDC irahitwa ku Musaraba mu Bibogobogo.
Nk’uko bikomeje kuvugwa cyane iyi contrôle igamije kumenya umubare w’abasirikare ba FARDC bari aha mu Bibogobogo n’abahakuwe.
Nyamara andi makuru yo ku ruhande agaragaza ko uru ruzinduko rwa Commandant secteur wungirije rugamije gutegura aba basikare kuja kugaba ibitero mu Minembwe, Rugezi na Mikenke.
Bisanzwe bizwi ko Bibogobogo ibamo abasirikare benshi b’u Burundi, ni mu gihe bahafite ama-camp yabo abiri imwe iri mu irango rya Ugeafi n’indi ikaba mu Bivumu, mu gihe iya FARDC yo iba gusa ku Musaraba.
Kimwecyo ubushize, abasirikare benshi b’u Burundi babaga aha barahavanwe boherezwa kwa Mulima hafi no mu Minembwe muri wa mugambi Leta irimo mushya wo gushora intambara ikomeye ku Banyamulenge mu rwego rwo kugira ngo yisubize ibice yambuwe.
Nyamara nubwo hari abasirikare b’u Burundi benshi bahavanwe, ariko haracyasigaye abandi.
Biteganyijwe ko uru ruzinduko rwa commandant secteur yagiriye muri Bibogobogo arusoza uyu munsi ku wa gatandatu, nubwo bitazwi ko ahita asubira iyo yaje aturutse.