Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 13, 2025
in Conflict & Security
0
Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yishe irashe umuyobozi waho ukomeye.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye.

You might also like

Ibivugwa kuri Gen. Tshiwewe uheruka gutabwa muri yombi i Kinshasa.

Idubu zatojwe na Gen. Makanika zikomeje kugarura ituze n’amahoro i Mulenge.

Icyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite.

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashinje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 gutegura kwigarurira umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe intumwa z’iri huriro rya AFC/M23 n’iza leta y’i Kinshasa ziri mu biganiro birimo kubera i Doha muri Qatar.

Leta ya RDC yatangaje ibi ibinyujije kuri minisitiri wayo w’ingabo, Guy Kabombo Muadivita, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’i huriro rya AFC/M23 bikomeje mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Akaba yarabitangarije mu nama y’abaminisitiri yabaye ku itariki ya 11/07/2025, aho yabagaragarije ko leta ye ishinja AFC/M23 gutegura ibitero byo kwigarurira ibice biri mu maboko y’ingabo z’iki gihugu birimo n’umujyi wa Uvira.

Yagize ati: “M23 ikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, kandi irakora n’ibitero mu bice binyuranye byo muri iyi ntara. Ndetse iri no gutegura gufata umujyi wa Uvira.”

Nyamara nubwo RDC ivuga ibi, ariko ni mu rwego rwo kuyobya amarari, kuko bizwi ko ari yo yohereje abasirikare ibihumbi 60 muri Uvira no mu misozi ya Rurambo ndetse na Fizi. Bivugwa ko ibi yabikoze iteganya kwisubiza ibice uyu mutwe wa AFC/M23 wayambuye.

Ibi biheruka kugarukwaho na AFC/M23 aho yashinje iyi Leta ya Congo kohereza abasirikare bayo benshi mu bice bitandukanye, igamije gusa kugaba ibitero ahagenzurwa nayo (AFC/M23 ), birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.

Impande zombi zishinjanya ibikorwa by’ubushotoranyi mu gihe intumwa zaburi ruhande ziri i Doha mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Ni ibiganiro bivugwa ko mu gihe byoramuka bigenze neza, impande zombi zahita zisinya kurangiza intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Ibi biganiro bisa nibyateye indi ntambwe nyuma y’aho RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio i Washington DC mu kwezi gushize mu mpera zako.

Biteganyijwe ko ayo masezerano azashirwa mu bikorwa nyuma y’umusaruro uzava muri ibi biri kubera i Doha muri Qatar.

Ku rundi ruhande, ibyifuzo bya buri ruhande, bigaragaza ko n’ibiganiro zirimo bitazatanga umusaruro, kuko ahanini AFC/M23 isaba kuyobora intara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cy’imyaka umunani.

RDC na yo igasaba ko izo ntara zisubira mu maboko ya Leta, kuko hafi ibice byose by’izi ntara bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.

Tags: AFC/m23Gufata UviraRdc
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa kuri Gen. Tshiwewe uheruka gutabwa muri yombi i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Byakaze, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za RDC, ari mu mazi abira.

Ibivugwa kuri Gen. Tshiwewe uheruka gutabwa muri yombi i Kinshasa. General Christian Tshiwewe wahoze ari umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo arimo kubazwa umugambi wo...

Read moreDetails

Idubu zatojwe na Gen. Makanika zikomeje kugarura ituze n’amahoro i Mulenge.

by Bruce Bahanda
July 16, 2025
0
Twirwaneho yashyizeho ubuyobozi bwayo bushya.

Idubu zatojwe na Gen. Makanika zikomeje kugarura ituze i Mulenge. Nyuma y'aho ku munsi w'ejo ku wa kabiri ihuriro ry'ingabo za Congo zateraguye amasasu mu bice byo mu...

Read moreDetails

Icyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite.

by Bruce Bahanda
July 15, 2025
0
Icyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite.

Icyo ubutegetsi bw'i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite. Ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwemereye abanyeshuri batwite gukomeza amashuri mu gihe hari itegeko...

Read moreDetails

RDC: Abagore b’abasirikare bakoze imyigaragambyo ikaze.

by Bruce Bahanda
July 15, 2025
0
RDC: Abagore b’abasirikare bakoze imyigaragambyo ikaze.

RDC: Abagore b'abasirikare bakoze imyigaragambyo ikaze. Abagore b'abasirikare n'abandi bapfakajwe n'intambara, bagiye mu mu mihanda basaba guhabwa imishahara y'ibirarane ku bagabo babo bari kurugamba n'abaruguyeho. Ni imyigaragambyo bakoze...

Read moreDetails

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashinjwa kwica abaturage babwo.

by Bruce Bahanda
July 15, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashinjwa kwica abaturage babwo. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, irashinjwa kwica abaturage bo muri iki gihugu, bityo imiryango Mpuzamahanga ihita isabwa kutarebera nibyo...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero bya Israel muri Gaza byari bikaze.

Ibitero bya Israel muri Gaza byari bikaze.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?