• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 4, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Avugwa ku bitero byagabwe mu Rugezi muri Kivu y’Amajyepfo.

minebwenews by minebwenews
July 15, 2025
in Conflict & Security
0
Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.
120
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Avugwa ku bitero byagabwe mu Rugezi muri Kivu y’Amajyepfo.

You might also like

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zabyutse zigaba ibitero mu Rugezi mu majyepfo ashyira uburengerezuba bwa centre ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibi bitero byatangiye ahagana mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/07/2025, aho byagabwe mu duce dutandukanye two muri Rugezi, bikozwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Amakuru ava muri ibyo bice ahamaya neza ko byagabwe i Muchikachika, ku w’Ihene no kuri Nyakirango, ndetse no mu nkengero z’utu duce two muri Rugezi.

Ni amakuru kandi agaragaza ko uru ruhande rwa Leta rwagabye ibi bitero rugwiriyemo Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma y’uko iri huriro ry’ingabo za Congo rigabye ibi bitero, icyakurikiyeho nuko Twirwaneho na M23 byahise bitabara, ubundi baha isomo rikomeye iri huriro ryakoze ibyo bitero.

Mu makuru yizewe Minembwe Capital News imaze kwakira avuga kuri iyi mirwano, agaragaza ko kuri ubu uruhande rwa Leta rwamaze kuyabangira ingata.

Ati: “Twirwaneho yavugutiye umuti Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta. Ubu tuvugana bahunze.”

Uduce twari twagabwemo ibi bitero muri Rugezi no mu nkengero zatwo, kuri ubu turagenzurwa na M23 ndetse na Twirwaneho.

Ntiharamenyekana ibyaba byangirikiye muri ibi bitero, ariko ubuhamya bwibanze twahawe buvuga ko ubwo aba bo ku ruhande rwa Leta bahungaga, bagiye bikoreye ibipoyo, bigaragaza ko abo muri rwo hari ababikomerekeyemo batari bake.

Ati: “Umwanzi wagabye ibitero mu Rugezi, twabonye yikoreye ibipoyo byinshi ari guhunga. Kandi akuye isomo hano.”

Ibi bitero byagabwe mu gihe hari hashize ibyumweru birenga bitatu nta mirwano ibera muri iki gice.

Rugezi yagabwemo ibi bitero igenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025.

Iyi mitwe yombi yayigaruriye nyuma y’imirwano ikaze yasize FDLR na Wazalendo bahagenzuraga bahakubitiwe bahungira mu bindi bice werekeza i Mirimba.

Tags: IbiteroM23RugeziTwirwaneho
Share48Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b'ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane...

Read moreDetails

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye  kwica abaho

Amakuru y'ukuri y'a basirikare b'u Burundi bazamutse imisozi y'i Mulenge, aho bagiye kwica abaho Nyuma y'aho bigize iminsi bivugwa ko ingabo z'u Burundi ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yahagaritse inkunga ku banyeshure biga ku mashuri abanza aherereye mu...

Read moreDetails

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n’icyo MRDP yo irigukora

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n'icyo MRDP yo irigukora Ihuriro rya Wazalendo rizindutse ritera ibisasu mu duce two mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya...

Read moreDetails
Next Post
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashinjwa kwica abaturage babwo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?