Avugwa ku bitero byagabwe mu Rugezi muri Kivu y’Amajyepfo.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zabyutse zigaba ibitero mu Rugezi mu majyepfo ashyira uburengerezuba bwa centre ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bitero byatangiye ahagana mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/07/2025, aho byagabwe mu duce dutandukanye two muri Rugezi, bikozwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Amakuru ava muri ibyo bice ahamaya neza ko byagabwe i Muchikachika, ku w’Ihene no kuri Nyakirango, ndetse no mu nkengero z’utu duce two muri Rugezi.
Ni amakuru kandi agaragaza ko uru ruhande rwa Leta rwagabye ibi bitero rugwiriyemo Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nyuma y’uko iri huriro ry’ingabo za Congo rigabye ibi bitero, icyakurikiyeho nuko Twirwaneho na M23 byahise bitabara, ubundi baha isomo rikomeye iri huriro ryakoze ibyo bitero.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News imaze kwakira avuga kuri iyi mirwano, agaragaza ko kuri ubu uruhande rwa Leta rwamaze kuyabangira ingata.
Ati: “Twirwaneho yavugutiye umuti Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta. Ubu tuvugana bahunze.”
Uduce twari twagabwemo ibi bitero muri Rugezi no mu nkengero zatwo, kuri ubu turagenzurwa na M23 ndetse na Twirwaneho.
Ntiharamenyekana ibyaba byangirikiye muri ibi bitero, ariko ubuhamya bwibanze twahawe buvuga ko ubwo aba bo ku ruhande rwa Leta bahungaga, bagiye bikoreye ibipoyo, bigaragaza ko abo muri rwo hari ababikomerekeyemo batari bake.
Ati: “Umwanzi wagabye ibitero mu Rugezi, twabonye yikoreye ibipoyo byinshi ari guhunga. Kandi akuye isomo hano.”
Ibi bitero byagabwe mu gihe hari hashize ibyumweru birenga bitatu nta mirwano ibera muri iki gice.
Rugezi yagabwemo ibi bitero igenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025.
Iyi mitwe yombi yayigaruriye nyuma y’imirwano ikaze yasize FDLR na Wazalendo bahagenzuraga bahakubitiwe bahungira mu bindi bice werekeza i Mirimba.