• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 4, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hamenyekane uduce ingabo z’u Burundi zoherejwemo kugira ngo zikore ibitero simusiga kuri AFC/M23.

minebwenews by minebwenews
July 18, 2025
in Conflict & Security
0
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekane uduce ingabo z’u Burundi zoherejwemo kugira ngo zikore ibitero simusiga kuri AFC/M23.

You might also like

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirashinja Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo kohereza abasirikare b’u Burundi mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kugira ngo yigarurire umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko leta y’i Kinshasa ikomeje gahunda y’intambara mu gihe bo bashaka ko ibisubizo biboneka mu nzira ya politiki.

Kanyuka ashinja Leta gushaka kuburizamo ibiganiro birimo kuba hagati ya AFC/M23 na Leta i Doha.

Agaragaza ko iyi Leta irimo kurunda abasirikare bayo benshi n’abu Burundi mu mpande zinyuranye muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, igamije gutegura ibitero, haba i Shabunda, Bunyakiri, Mwenga, Pinga, Lubero n’i Walikale.

Yagize ati: “Ingabo nyinshi zirava i Kalemi zijyanwa i Uvira, ziva i Bujumbura zijya Ishabunda, n’i Kisangani.”

Yanavuze kandi ko hashize icyumweru ingabo za Congo n’abambari bazo bagaba ibitero ahantu henshi hari ibirindiro bya AFC/M23.

Yakomeje avuga ko u Burundi bwohereje ingabo zabwo zigera kuri 520 zifite ibikoresho zigana i Shabunda, izo ngabo ngo zikaba zishaka kujya i Buakavu zivuye ahitwa Zimbira mu rwego rwo guha imbaraga ingabo ziri mu Kibaya cya Rusizi.

Ati: “Ihuriro ry’ingabo zacyu ryongeye kwemeza ko ryiyemeje kurinda abaturage b’abasivili, no gukuraho inzitizi yose ku mutekano tuyisanze aho iri.”

Nyamara ibi abitangaje mu gihe imirwano irimo kubera mu Rurambo, aho ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge iherereye muri localite ya Kahololo.

Ni ibitero byanazindutse kandi bigabwa muri aka gace. Gusa Twirwaneho iri kurwana ku baturage, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ibi kandi bibaye mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 mu rwego rwo kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye ku mutekano w’u Burasizuba bwa Congo, no muri Congo yose muri rusange.

Tags: AFC/m23Gufatwa BukavuIngabo z'u Burundi
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b'ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane...

Read moreDetails

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye  kwica abaho

Amakuru y'ukuri y'a basirikare b'u Burundi bazamutse imisozi y'i Mulenge, aho bagiye kwica abaho Nyuma y'aho bigize iminsi bivugwa ko ingabo z'u Burundi ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yahagaritse inkunga ku banyeshure biga ku mashuri abanza aherereye mu...

Read moreDetails

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n’icyo MRDP yo irigukora

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n'icyo MRDP yo irigukora Ihuriro rya Wazalendo rizindutse ritera ibisasu mu duce two mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya...

Read moreDetails
Next Post
Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza Congo, zikizwa n’amaguru.

Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z'u Burundi n'iza Congo, zikizwa n'amaguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?