• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hamenyekane uduce ingabo z’u Burundi zoherejwemo kugira ngo zikore ibitero simusiga kuri AFC/M23.

minebwenews by minebwenews
July 18, 2025
in Conflict & Security
0
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekane uduce ingabo z’u Burundi zoherejwemo kugira ngo zikore ibitero simusiga kuri AFC/M23.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirashinja Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo kohereza abasirikare b’u Burundi mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kugira ngo yigarurire umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Ni amakuru yashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko leta y’i Kinshasa ikomeje gahunda y’intambara mu gihe bo bashaka ko ibisubizo biboneka mu nzira ya politiki.

Kanyuka ashinja Leta gushaka kuburizamo ibiganiro birimo kuba hagati ya AFC/M23 na Leta i Doha.

Agaragaza ko iyi Leta irimo kurunda abasirikare bayo benshi n’abu Burundi mu mpande zinyuranye muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, igamije gutegura ibitero, haba i Shabunda, Bunyakiri, Mwenga, Pinga, Lubero n’i Walikale.

Yagize ati: “Ingabo nyinshi zirava i Kalemi zijyanwa i Uvira, ziva i Bujumbura zijya Ishabunda, n’i Kisangani.”

Yanavuze kandi ko hashize icyumweru ingabo za Congo n’abambari bazo bagaba ibitero ahantu henshi hari ibirindiro bya AFC/M23.

Yakomeje avuga ko u Burundi bwohereje ingabo zabwo zigera kuri 520 zifite ibikoresho zigana i Shabunda, izo ngabo ngo zikaba zishaka kujya i Buakavu zivuye ahitwa Zimbira mu rwego rwo guha imbaraga ingabo ziri mu Kibaya cya Rusizi.

Ati: “Ihuriro ry’ingabo zacyu ryongeye kwemeza ko ryiyemeje kurinda abaturage b’abasivili, no gukuraho inzitizi yose ku mutekano tuyisanze aho iri.”

Nyamara ibi abitangaje mu gihe imirwano irimo kubera mu Rurambo, aho ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge iherereye muri localite ya Kahololo.

Ni ibitero byanazindutse kandi bigabwa muri aka gace. Gusa Twirwaneho iri kurwana ku baturage, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ibi kandi bibaye mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 mu rwego rwo kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye ku mutekano w’u Burasizuba bwa Congo, no muri Congo yose muri rusange.

Tags: AFC/m23Gufatwa BukavuIngabo z'u Burundi

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza Congo, zikizwa n’amaguru.

Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z'u Burundi n'iza Congo, zikizwa n'amaguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?