Avugwa ku ngabo za RDC zigikomeje guhunga, nyuma yo gukubitwa na Twirwaneho mu Rurambo.
Amakuru aturuka mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, agaragaza ko ihuriro ry’Ingabo za Congo, nyuma y’aho zigabye ibitero kuri Twirwaneho ikazikubita inshuro, nazo zigakizwa n’amaguru, byamenyekanye ko zigeze i Marimba zihunga, ndetse ko zanapfuye ku bwinshi.
ku wa kane no ku wa gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza, ni bwo ibitero bya ziriya ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR zabigabye ku Banyamulenge mu gace kitwa mu Rwikubo n’ahandi hafi aho.
Gusa amahirwe make y’izi ngabo zakoze ibitero, zaje guhashwa cyane na Twirwaneho nyuma y’uko ije kurengera abaturage bari batewe. Ni bwo uru ruhande rwa Leta rwahuye n’akaga gakomeye kabaterera gukizwa n’amaguru.
Umwe uherereye muri ibyo bice ubutumwa yaduhaye, bugira buti: “Za ngabo zirimo FARDC iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo zikomeje guhunga urusorongo. Twamenye ko ,igeze i Marimba, ni ho iza mbere zabo zigeze zihunga.”
Yongeye ati: “Abanyamulenge mushime Imana, umwanzi wanyu twaramukibise cyane, n’ubu turi kubona imirambo yabo. Yuzuye imisozi n’ibisambu hano mu Rurambo.”
Uyu waduhaga aya makuru, yanavuze ko kubwe “amaze kwibonera imirambo yabo 34,” ariko ko hari n’indi yabonetse ahandi atageze.
Ubwo aba bagabaga ibitero ku Banyamulenge, baje baturuka mu Rudefu no mu Masango, ariko igitangaje mu guhunga barahatambutse, kuri ubu baravugwa iyo mu mashyamba yo muri Marimba.
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Bambuwe n’imbunda zikaze zirimo iya Twelve nshya, Mashin Gun n’izindi nto nyinshi.”
Hajuru y’ibyo kandi, Twirwaneho yafashe n’amasasu menshi ndetse n’ibindi bikoresho byagisirikare byinshi birimo n’iby’itumanaho.
Ku rundi ruhande, Minembwe Capital News twahawe n’inyandiko zatoraguwe z’aba barwana ku ruhande rwa Leta zigaragaza abakomanda babo n’uduce bari bayoboye mbere y’uko bagaba ibitero.
N’inyandiko ziri ku mapage abiri, zigaragaza izina ry’umukomanda n’agace yari ayoboye.

Hagataho, kuri ubu Rurambo no mu nkengero zayo haratekanye, Twirwaneho niyo ihagenzura nyuma y’uko ihirukanye ririya huriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
