I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majwi y’abashaka kwica Tshisekedi.
Vital Kamerhe uyoboye inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuzwe mu bantu bashakaga guhitana perezida Felix Tshisekedi.
Mu minsi mike ishize, muri RDC hatawe muri yombi bamwe mu bayobozi baho, barimo Gen. Christian Tshiwewe wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, akaba kuri ubu yari umujyanama mukuru wa perezida ku bijyanye n’igisirikare.
Undi wafashwe n’uwari ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu biro bikuru bya perezida Felix Tshisekedi, ndetse n’abandi basirikare bakuru, aho bose bakurikiranyweho gutegura kwica uyu mukuru w’iki gihugu.
Nyuma yitabwa muri yombi ry’aba, hongeye kuvugwa na Vital Kamerhe ko yari muri uwo mugambi wo guhitana umukuru w’igihugu.
Ni amakuru akomeza avuga ko byashyizwe hanze na Gen.Tshiwewe ufunzwe n’urwego rushyinzwe umutekano kwa perezida Felix Tshisekedi.
Nk’uko bivugwa, ngo nuko Tshiwewe yagize ati: “Kubera umutima nama wanjye nk’Umukozi w’Imana. Ndashaka kuvuga ukuri kose, perezida w’Inteko ishinga amategeko ari we Vital Kamerhe, azi neza iby’uy’umugambi wacyuzwe wo kwivugana umukuru w’igihugu.”
Kimwecyo, kugeza ubu Vital Kamerhe ntaratabwa muri iyo mbi nk’uko byakorewe Tshiwewe n’abagenzi be bafunzwe, ariko ibimuvugwaho, byongeye kuzana umwuka mubi hagati mu bayobozi bakuru b’iki gihugu ndetse n’ejo hazaza habo.
Sibyo gusa kuko kandi aya makuru yateye impungenge mu gihugu, n’ibibazo bijyanye n’umutekano wacyo.
