Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.
Umuyobozi w’urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe na barwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bakorana byahafi na Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uwishwe yitwa Waloa Yungu, yishwe ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 19/07/2025, arashwe na Wazalendo.
Amakuru agaragaza ko Yungu yishwe ubwo yarimo atembera ku manywa y’ihangu mu gace ka Kimua.
Nyuma y’urupfu rwe, urubyiruko rwo muri kariya gace rwahise rwirara mu mihanda rutangira kurwanya Wazalendo.
Muri ubwo bushyamirane, abasirikare ba FARDC batabaye Wazalendo ariko nanone nabo urubyiruko rurabirukana bikomeye.
Ubu bwicanyi bubaye mu gihe urubyiruko rwo muri iki gice rwari rugize iminsi rutotezwa n’aba Wazalendo ndetse kandi ubwabo aba barwanyi bari baheruka gusubiranamo bapfa uru rubyiruko kuko bamwe batumva uburyo baruhohotera.
Kugeza ubu, mu bice bikigenzurwa n’ubutegetsi bwa Congo, ahanini muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, haracyagaragara umutekano muke n’ibikorwa byo kuburabuza abasivili.