Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 22, 2025
in Conflict & Security
0
Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

You might also like

Hatowe ibisasu n’imbunda byari byarahishwe na FARDC n’Ingabo z’u Burundi.

Kivu y’Epfo: Abakora ubutabazi bari kugerageza bashakisha abagwiriwe n’ikirombe.

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igarure amahoro arambye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo, hagendewe kubyo yemeranyijeho n’umutwe AFC/M23 binyuze k’ubuhuza bwa Qatar.

Byagarutsweho na minisitiri w’umutekano wa RDC, Jaquemin Shabani mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC.

Muri ki kiganiro, cyarimo kandi n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, aho yahamije ko leta yabo yiyemeje amahoro.

Aba bayobozi bombi, bashimangiye ko Leta yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu biganiro by’i Doha hagati yayo n’umutwe wa M23.

Minisitiri Jaquemin Shabani, yavuze ko iyi ntambwe yerekana impinduka igana ku masezerano y’amahoro, ayo biteganyijwe ko azashyirwaho umukono mu byumweru bitatu biri imbere.

Avuga kandi ko ibiganiro by’i Doha bemeranyije guhagarika imirwano hagati y’impande zombi, kurengera abasivili no gucyura impunzi.

Ku ruhande rwa minisitiri w’itumanaho ari na we muvugizi wa Leta , Patrick Muyaya, yibukije ko amahoro ari kimwe mu byifuzo bya perezida Felix Tshisekedi, ngo kuko yifuza kubungabunga ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubwa karere kose muri rusange.

Yagize ati: “Intego irasobanutse: kugera ku mahoro asesuye, nta guhungabanya ubusugire bw’igihugu.”

Ibiganiro by’i Doha byaje bikurikira ibindi byabereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, tariki ya 27/06/2025, aho yungaga u Rwanda na Congo Kinshasa, mu rwego rwo kugira ngo bakemure amakimbirane y’intambara mu mahoro.

Kuri ubwo rero, Leta y’i Kinshasa irahamagarira abafatanyabikorwa bose, haba mu gihugu, ndetse no mu mahanga gushyigikira iyi gahunda nshya y’amahoro, ikaba inizera ko ibimaze kugerwaho bizayifasha kurangiza iyi ntambara imaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa RDC.

Tags: amahoroRdcUmutekano
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Hatowe ibisasu n’imbunda byari byarahishwe na FARDC n’Ingabo z’u Burundi.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Hatowe ibisasu n’imbunda byari byarahishwe na FARDC n’Ingabo z’u Burundi.

Hatowe ibisasu n'imbunda byari byarahishwe na FARDC n'Ingabo z'u Burundi. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatoraguye ibisasu n'intwaro zari zarahishwe mu bice byo mu mujyi wa Goma...

Read moreDetails

Kivu y’Epfo: Abakora ubutabazi bari kugerageza bashakisha abagwiriwe n’ikirombe.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Kivu y’Epfo: Abakora ubutabazi bari kugerageza bashakisha abagwiriwe n’ikirombe.

Kivu y'Epfo: Abakora ubutabazi bari kugerageza bashakisha abagwiriwe n'ikirombe. Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, abakora ubutabazi bari gukoresha amaboko gusa hamwe n'ibikoresho biciriritse mu kugerageza...

Read moreDetails

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'aho AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa bishyize umukono ku masezerano y'amahoro, izi mpande zombi zahise zitangira...

Read moreDetails

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Imirwano ikomeye hagati y'Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y'isinywa ry'amasezerano. Nyuma y'amasaha make gusa, Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, bishyize umukono...

Read moreDetails

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi. Umuyobozi w'urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yishwe arashwe na barwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bakorana byahafi...

Read moreDetails
Next Post
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?