FARDC ntiyemera ibyo ishinjwa na Twirwaneho.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyahakanye ibyo umutwe wa Twirwaneho ugishinja by’uko gitoza abarwanyi ba FDLR kugira ngo bice Abanyamulenge.
Ni biri mu itangazo FARDC yashize ahagaragara hirya y’ejo, aho iryo tangazo riteweho umukono n’umuvugizi w’iki gisirikare, Maj.Gen. Sylvain Ekenge.
Yavuze ko “ibirego baregwa bidafite ishingiro, kandi ko ari ugushaka gukoresha abantu hagamijwe kuyobya abaturage no kubangamira imihate yo gushaka amahoro ikomeje, cyane cyane i Washington na Doha.”
Uyu muvugizi wa FARDC avuga ko bagenzuye, hubwo basanga ubwicanyi Twirwaneho ibashinja gutegura muri Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, kwariyo yabuteguye ifatanyije na Red-Tabara umutwe urwanya Leta y’i Gitega.
Yakomeje avuga ko ibivugwa na Twirwaneho bigamije guteza amakimbirane mpuzamahanga no kuyangisha guverinoma ya Kinshasa n’iya Bujumbura.
Iki gisirikare kikavuga ko cyamaganywe imigambi y’ubugizi bwa nabi bw’iyo mitwe yombi no kubangamira ibikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu mpera zakiriya cyumweru gishyize ni bwo Twirwaneho yashyize itangazo hanze, ivuga ko abarwanyi ba FDLR batorejwe mu Burundi, maze ngo baza koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kugira ngo bajeyo gutsemba Abanyamulenge.
Muri iryo tangazo uyu mutwe ugahamya ko boherejwe i Luvungi, mu Rurambo, Minembwe no mu bindi bice bitandukanye byo muri iyi ntara.
Ibi kandi igisirikare cy’u Burundi cyabihakanye, gishimangira ko uyu mutwe ugamije ku giharabika gusa.
Ariko kandi binazwi ko ingabo z’u Burundi ziri muri RDC kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, zifatikanya n’iza RDC n’imitwe yitwaje ya Wazalendo ndetse na FDLR kurwanya iriya mitwe uwa Twirwaneho n’uwa M23.
Ubundi kandi ubufatanye bw’iri huriro ry’ingabo za RDC zifatanya kugaba ibitero ku Banyamulenge, Rurambo, Minembwe n’ahandi.