Umuyobozi w’ishuri rya Kaminuza i Goma yatawe muri yombi.
Abashinzwe umutekano w’umujyi wa Goma, mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 bataye muri yombi umuyobozi w’ishuri rya Kaminuza rya ISTGA ryigisha imiyoborere n’ubucuruzi riherereye mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, maze biza kurangira n’umunyeshuri uryigaho na we afunzwe.
Uwatawe muri yombi yitwa Blaise Wambana, umuyobozi ushinzwe programe kuri ririya shuri.
Amakuru aturuka i Goma avuga ko aha’rejo ku wa kane tariki ya 31/07/2025, ni bwo yatawe muri yombi, nyuma y’aho uyu muyobozi w’ishuri yari yagize ibyo apfa n’abanyeshyuri be.
Bikavugwa ko umunyeshuri witwa Samvura Mukandama na we waje gufungwa, yagiye gukangurira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye gukomereza muri ISTGA, bikaba ari igikorwa gisanzwe gikorwa, nyuma y’ibizami bya leta (Examen d’etat).
Ibi ngo bikaba bisanzwe bikorwa hagamijwe gukangurira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kwiyandikisha mu mashuri makuru ya kaminuza ari muri iki kigo, ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga nuko habaye kutumvikana hagati ya Samvura Mukandama n’umuyobozi ushinzwe programe.
Ni ko guhita bikurura umwuka mubi hagati y’ubuyobozi n’abanyeshuri, ari nabwo bahamagaye abasirikare ba AFC/M23 bashinzwe umutekano w’umujyi wa Goma, nabo nibwo bahise baza bafunga Blaise Wambana na Samvura Mukandama.
Kuri ubu abafashwe bakaba bafungiwe mu mujyi wa Goma, aho bagiye gukurikiranwa ngo hamenyekane ukuri kw’ibyo bapfa.