Umugabo yakubiswe byo gupfa,nyuma y’aho akoze igikorwa kigayitse.
Umugabo w’Umunye-Congo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 45 na 40, yafashe kungufu umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 15, arangije ku mwonona, aramwica.
Iki gikorwa kibi kigayitse, cyabereye i Kamituga muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bivugwa ko byabaye uyu munsi tariki ya 01/08/2025, ku isaha za wo z’igitondo.
Umwe mubageze aho byabereye yagize ati: “Umugabo yafashwe n’igipolisi, nyuma y’aho afashe kungufu, umwana w’umukobwa muto cyane.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo ku mwonona, yamwishe, ndetse ara na muhamba.”
Umwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu, amakuru avuga ko yarafite imyaka 13 y’amavuko.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, uriya mugabo amaze gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano, za muhambiriye, ubundi zimuhata ibiti byinshi.
Amashusho yagiye hanze, amugaragaraza arimo kuva ururaso rwinshi mu mutwe no kubindi bice by’umubiri.
Hari nyuma y’uko ngo yari amaze gukubitwa inkoni.
Kuri ubu afungiwe kuri station ya polisi yo muri ibyo bice.
Tubibutsa ko Kamituga yabereyemo icyo gikorwa kigayitse, igenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.