• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Menya impinduka perezida Ndayishimiye yakoze muri guverinoma ye.

minebwenews by minebwenews
August 6, 2025
in World News
0
Menya impinduka perezida Ndayishimiye yakoze  muri guverinoma ye.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya impinduka perezida Ndayishimiye yakoze muri guverinoma ye.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashyizeho guverinoma nshya, aho yagize umugore witwa Marie Chantal minisitiri w’ingabo ndetse kandi agabanya minisiteri ziva ku 15 ziba 13.

Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 05/08/2025, ni bwo perezida Ndayishimiye yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Iyi guverinoma ye nshya igizwe n’abaminisitiri 13, mu gihe icyuye igihe yarigizwe na ba minisitiri 15.

Muri minisiteri yakuyeho harimo ishinzwe ubucuruzi avuga ko igiye kujya munshingano ze bwite.

Ikindi nuko iyi guverinoma nshya yajemo abgore bane mu gihe abagabo ari icyenda; bakaba barimo Umutwa umwe ndetse n’umusore utarubaka, ibitari bisanzwe muri iki gihugu.

Abaminisitiri batatu bonyine bari basanzwe muri guverinoma icyuye igihe ni bo Ndayishimiye yagaruye.

Aba barimo Marie Chantal Nijimbere wari usanzwe ari minisitiri w’ubucuruzi wagizwe uw’ingabo, asimbuye Alain Tribert Mutabazi wari minisitiri w’ingabo kuva muri 2020.

Undi ni Habyarimana François wakomeje kuba minisitiri w’uburezi na Lyduine Baradahana wakomeje kuba minisitiri w’ubuzima.

Marie Chantal Nijimbere wagizwe minisitiri w’ingabo nta mateka afite y’igisirikare, yabaye minisitiri w’ubucuruzi n’ubwikorezi n’ubukerarugendo hagati muri 2020 na 2025, mbere yari minisitiri w’itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru.

Amakuru avuga ko ari ubwa mbere umugore agizwe minisitiri w’ingabo mu gihugu cy’u Burundi.

Abagize guverinoma nshya y’u Burundi.

Har Nestor Ntahontuye ari na we minisitiri w’intebe.

Naho Leonidas Ndaruzaniye, ni minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu umutekano rusange n’iterambere ry’abaturage.

Marie Chantal Nijimbere, minisitiri w’ingabo

Arthemon Katihabwa, minisitiri w’ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire

Eduard Bizimana, minisitiri w’ubanye n’amahanga, kwishyira hamwe kw’akarere n’ubufatanye mpuzamahanga, n’umwanya yasimbuyeho Shingiro Albert.

Alain Ndikumana, minisitiri w’imari .

Hassan Kibeya, minisitiri w’imari igena migambi n’ubukungu

Caline Mbarushimana, minisitiri wibikorwaremezo n’ubwikorezi

Jean Claude Nzabineza, minisitiri w’ibikorwaremezo n’ubwikorezi

François Habyarimana, minisitiri w’uburezi

Lyduine Baradahana, minisitiri w’ubuzima rusange

Lieutenant General de police Gabriel Nzigimana, minisitiri w’abakozi ba Leta

Lydia Nsekera, minisitiri wa sipiro n’urubyiruko

Gabby Bugaga, minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru.

Tags: BurundiGuverinomaImpindukaNdayishimiye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?