Imirwano yongeye gukaza umurego mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu duce dutandukanye dutuwe n’Abanyamulenge two mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bitero byatangiye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/08/2025, aho byagabwe mu duce duherereye mu Mibunda na Rugezi.
Amakuru avuga ko “uruhande rwo mu Mibunda muri teritware ya Mwenga ingabo zirwanirira Leta ibitero zagabye mu gace kaho kitwa Marunde zabitangiye ahagana saa kumi n’imwe z’urukerera. Ndetse imirwano iza gukomeza kuko Twirwaneho na M23 zirukanye uru ruhande rwa Leta ruhungira mu Gipupu ari naho urugamba rwaje kuremera kugeza magingo aya.
Ubuhamya bugira buti: “Marunde uruhande rwa Leta bahungiye mu Gipupu. Ubu ni ho hari kubera imirwano ikomeye.”
Ibindi bitero nanone by’ihuriro ry’Ingabo za RDC byaje kugabwa mu Rugezi muri teritware ya Fizi, nyuma ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa gatatu.
Kugeza ubu imbunda ziremereye n’izoroheje ziracyarimo ku mvikana bikomeye muri ibyo bice.
Ubuhamya twahawe n’umwe mu Banyamulenge baherereye mu Rugezi yagize ati: “Umwanzi aracyakomeje umurego. Ubu ahanganye na Twirwaneho na M23 kubi, hano mu Rugezi.”
FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi mu kugaba ibi bitero mu Rugezi, binutse mu nshe za Gasiro na Kabanju no mu bindi bice byo mu Lulenge. Mu gihe abagabye ibitero mu Marunde bo baturutse mu Gipupu.
Iyi mirwano yongeye kuba mu gihe no ku munsi w’ejo ku wa kabiri ibitero bikomeye by’iri huriro ry’ingabo za RDC byagabwe ku Irumba mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Ariko byarangiye Twirwaneho n’umutwe wa M23 bifatanyije babisubije inyuma, ndetse babifatiramo n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu.
Amezi atatu yarashyize mu Minembwe no mu nkengero zayo hari ituze, kuko ibitero byaherukaga mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Kimwecyo mu byumweru bibiri bishize hari ibindi bitero byagabwe mubice bya Gahwela.