Mu gihe ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC bikomeje kwibasira Abanyamulenge, MRDP yavuze icyo yifuza.
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ushaka amahoro, ariko ko ufite uburenganzira bwo kurwana ku Banyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero by’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Mu mpera zakiriya cyumweru gishize, MRDP yavuze ko hari FDLR iri gutorezwa mu Burundi mu rwego rwo kugira ngo ifatanye na FARDC, FDNB n’umutwe wa Wazalendo mu kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Usobanura ko amakuru yizewe ufite yemeza ko FDLR bava mu Burundi, buri wese yahawe amadorali 50, bagakomereza mu gace ka Luvungi, Lubarika na Lemera, ngo kuko ari ho hari ibirindiro byabo byagateganyo.
Ubundi kandi ku wa kabiri w’iki cyumweru yavuze kandi ko ibitero bya FDLR, FARDC n’umutwe wa Biroze-Bishambuke, byagabwe kw’Irumba mu majy’Epfo ya komine Minembwe.
Ugahamya ko ingabo z’u Burundi zitagize uruhare muri ibyo bitero byo ku wa kabiri, ariko uhita uzisaba guhita ziva vuba nabwangu ku butaka bwa RDC zikaja iwabo.
Maze uyu mutwe uvuga ko ushaka amahoro ariko ko ufite uburenganzira bwo kurwanirira Abanyamulenge, wifashije uburyo bwose bwemewe n’amategeko.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/08/2025, ibindi bitero by’izi ngabo za RDC byagabwe mu bindi bice binyuranye byo mu nkengero ya Minembwe.
Bimwe byagabwe mu Mikenke ku Bilalombiri, Marunde, Rugezi na Gipupu. Ariko ibi byose uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabisubije inyuma, nubwo andi makuru avuga ko umwanzi atari kure ahubwo ko yaraye hafi aho.
Ni mu gihe iyi mirwano yanone yakijijwe n’umwijima, kuko yatangiye mu rukerera saa kumi n’imwe, igeza igihe cya saa kumi nebyiri z’umugoroba wajoro ku masaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.