• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

minebwenews by minebwenews
August 8, 2025
in Religion
0
Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

Kurota inzozi mbi ni ikibazo gihangayikishije benshi muri ubu buzima tubayeho bwo mu isi. Izo nzozi zishobora gutuma umuntu ahora atekereza ibibi, agatinya kuryama, cyangwa akagira ikibazo cy’ubwoba no kubura ibitotsi, ariko hari uburyo bworoshye kandi bw’umwimerere wakoresha kugira ngo ugabanye cyangwa uhagarike inzozi mbi.

Bumwe mubyo ugomba gukora kugira ngo wirinde kugira inzozi mbi, harimo kureka kureba ibintu biteye ubwoba mbere yo kuryama, filime z’ubugizi bwa nabi, cyangwa indirimbo zirimo amashusho y’ubugome. Ni mu gihe bishobora kwinjira mu bitekerezo byawe bigatuma ubirota.

Ikindi ni uko ukwiye kwirinda ibintu byose bituma ubwonko bwawe buhangayika mbere yo kuryama.

Igihe cyo kuryama gikwiye kuba igihe cyo gutuza. Gerageza gukora ibintu bigusubiza amahoro nko gusenga, gusoma ijambo ry’Imana cyangwa byibuze ukumva umuziki woroshye, no kuba wakora imyitozo y’ihumure(kwitoza guhumeka utuje).

Ubundi kandi mbere yo kuryama irinde kurya byinshi n’ijoro cyangwa kurya ibiryo bikomeye bituma igogora ritagenda neza, bigatera umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu igogora aho kwiyuburura. Ibi bishobora gutuma ubwonko bukora cyane bikavamo inzozi mbi.

Ikindi ni uko ukwiye kuryama ahantu hasukuye, kandi hafite umwuka mwiza, no kwirinda gukoresha telefone, mudasobwa cyangwa televiyo uri mu buriri.

Ukwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge bihungabanya imikorere y’ubwonko, n’ubwo bamwe babyitwaza ngo bibifasha kuryama, si byo kuko byongera amahirwe yo kurota inzozi ziteye ubwoba.

Ariko nanone kandi abahanga bavuga ko iyo inzozi mbi zikubaho kenshi, byamara bikagutera gututubika ibyuya byinshi, gutaka n’ijoro cyangwa zikaba zigutera gukanguka inshuro nyinshi, icyo gihe bahamya ko ushobora kuba urwaye indwara yitwa “nightmare disorder.” Icyo gihe jya kwa muganga cyangwa uganire n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.

Inzozi mbi si ibintu bigomba kukubuza amahoro burundu. Umubiri n’ubwonko byawe bishobora gusubira ku murongo binyuze mu gutuza, guhindura imico yawe y’ijoro no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Tags: InamaKwirinda inzozi mbiZagufasha

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?