• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Guhohotera abasirikare ba Banyamulenge muri RDC byongeye gufata indi ntera.

minebwenews by minebwenews
August 9, 2025
in Conflict & Security
0
Guhohotera abasirikare ba Banyamulenge muri RDC byongeye gufata indi ntera.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Guhohotera abasirikare ba Banyamulenge muri RDC byongeye gufata indi ntera.

Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuba Umututsi bikomeje gufatwa nk’icyaha, ni mu gihe Colonel Aaron Nyamushebwa wari umwe mu basirikare barwaniriye iki gihugu na we yafunzwe, nyuma y’abandi benshi basa na we nabo bafungiwe i Kinshasa, aho bose bazira ubwoko bwabo Abatutsi.

Aha’rejo tariki ya 08/08/2025, ni bwo amakuru y’ifungwa rya Col. Nyamushebwa yamenyekanye, nyuma y’uko yafashwe ku wa kane w’iki cyumweru .

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News agaragaza ko uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel wakoreraga mu bice byo muri Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yafashwe igihe cy’amanywa yo ku wa kane.

Bigeze andi manywa y’ahar’ejo ku wa gatanu ahita yoherezwa i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.

Aya makuru akomeza avuga ko kuri ubu ari kubazwa muri DEMIAP(urwego rushyinzwe iperereza ry’igisirikare).

Umutangabuhamya dukesha iyi nkuru yatubwiye ko “gushyigikira ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, bisa nko kubura amahitamo, ngo kuko Col.Nyamushebwa yari mu basirikare ba Banyamulenge bakoreye ubu butegetsi, ariko ko bitangaje kubona icyo bumwituye.”

Ati: “Muri Congo, kuba Umututsi byabaye nk’icyaha, biratangaje kubona Nyamushebwa wari umwizerwa kuri Tshisekedi ariko akaba amufunze. Nta kindi azira ni uko ari Umututsi.”

Abanyamulenge bari muri iki gisirikare cya RDC bamaze gufungwa bazira isura yabo ni benshi, barimo ba Colonel Ruterera, Major Rugaza, Nyenyeri n’abandi.

Aba bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, ariko igitangaje ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburane ukuri kwibyo bashinjwa kumenyekane.

Ariko kandi abenshi muri aba mu gufatwa bitwa abagambanyi bigihugu, nyamara ugasanga aribo bakirwaniriraga.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko na General Ndaywel yafunzwe. Uyu yahoze ayoboye urwego rwa DEMIAP, ariko kuri ubu yari umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka. Nta kindi ashinjwa usibye kuba umugambanyi, nk’uko aya akomeza abivuga.

Tags: DemiapFardcNyamushebwaYafunzwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?