• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye abasirikare be bemeye gupfira RDC.

minebwenews by minebwenews
August 9, 2025
in Regional Politics
0
Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye abasirikare be bemeye gupfira RDC.
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye abasirikare be bemeye gupfira RDC.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye abasirikare b’igihugu cye bagiye mu ntambara muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo kuko bemeye gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yabivugiye ku ishuri rikuru ry’igisirikare rya ISCAM riherereye i Bujumbura, ku wa gatatu tariki ya 06/08/2025.

Ndayishimiye yatangaje ko aho abasirikare b’u Burundi bageze, bahatanga amahoro, ngo kuko ibibazo biraho hantu bahita babimara.

Ati: “Dufite amakuru tubwibwa n’abantu, aho bavuga ko abasirikare b’u Burundi aho batari nta wundi wo hashobora. Muri Centrafrique bazi abasirikare b’u Burundi, muri RDC naho n’uko. Aho Umurundi aciye ubu, baramubona ko ari umuntu w’Umugabo, atitangiye igihugu cye gusa, ahubwo yitangira n’ibindi bihugu kugira ngo bibone amahoro.”

Perezida Ndayishimiye yasabye aba basirikare kudatinya, abasubiriramo imvugo yamamaye y’urugamba igira iti: “Intambara ni moteri y’urupfu, aho upfa mbere ari ufatwa n’isasu ryica, utabyemera ushatse wa kwigendera.”

Ingabo za Ndayishimiye zimaze imyaka igera kuri itatu zikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zifatanya n’iziki gihugu kurwanya AFC/M23. Zikaba zihari ku bw’amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byagiranye mu mwaka wa 2022.

Muri 2023, aya masezerano yaravuguruwe, perezida Ndayishimiye yishyurwa miliyoni 5, z’amadolari y’Amerika, buri musirikare we yemererwa umushahara ugera ku madolari 5000 ku kwezi. Izi ngabo zirwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo, ariko zarwanye no muri Kivu y’Amajyaruguru zirahakubitirwa niko guhita zihungira muri Kivu y’Epfo.

Umuryango w’Abibumbye muri raporo yawo yo muri uyu mwaka, wagaragaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo ziri hagati ya 7.000 na 9.000.

Tags: Gupfira RDCIngabo z'u BurundiNdayishimiye
Share28Tweet17Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Amakuru mashya avugwa ku mukinnyi ufite inkomoko i Mulenge.

Amakuru mashya avugwa ku mukinnyi ufite inkomoko i Mulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?