AFC/M23 yigaruriye uduce dushya muri Kivu y’Amajyepfo.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabohoje uduce dushya mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Uduce iri huriro ryigaruriye ni uduherereye muri teritware ya Walungu isanzwe ipakanye n’iya Uvira, Shabunda ndetse n’iya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu mirwano yasakiranye AFC /M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ku wa kane no ku wa gatanu ndetse n’igitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 09/08/2025, niyo yahesheje uyu mutwe wa AFC/M23 gufata uduce dutandukanye two muri Walungu.
Utwo duce turimo aka Muramba kagabanya teritware ya Walungu n’iya Shabunda. Gufata aka gace biha amahirwe menshi uyu mutwe kwagurira ibirindiro byawo muri Shabunda imwe muri teritware za Kivu y’Amajyepfo zikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.
Utundi duce wafashe ni aka Nzibira nako gaherereyemo ikibuga cy’indege, Kaniola, Bwahungu, Cilumba na Muzinzi.
Ibyo gufata utu duce twingenzi, byemejwe na sosiyete sivili yo muri ibyo bice, aho yanashimangiye ko muri iriya minsi itatu twaramukiragamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ndetse ngo binatuma abaturage benshi bahunga berekeza mu bindi bice bitekanye.
Uyu mutwe wafashe turiya duce mu gihe ku wa gatanu wagombaga guhurira i Doha muri Qatar na Leta y’i Kinshasa mu biganiro bitaziguye biganisha impande zombi ku mahoro arambye.
Ku wakane abayobozi ba AFC/M23 bari batangaje ko batazitabira biriya biganiro, ngo kuko batahawe ubutumire bwabyo, ndetse kandi bagaragaza ko leta ya RDC itajya yubahiriza ibyo baba bumvikanye, bityo bavuga ko ntacyo n’ubundi bitanga.