Brig.Gen. Sematama yaburiye abaja kuvumba ikosi ya MRDP ahandi.
Umuyobozi mukuru mu byagisirikare w’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, yatangaje ko abaja kuvumba ikosi y’igisirikare cyabo ahandi(mu mahanga) badahabwa agaciro, nkeretse uwayikoreye ku cyicyaro.
Uyu musirikare wamamaye cyane kw’izina ry’Intare batinya, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 10/08/2025.
yavuze ko abatangije Twirwaneho muri iyi misozi miremire y’i Mulenge, agaciro kabo kihariye, kandi ko kazakomeza kuzirikanwa ibihe byose.
Yagize ati: “Ntimugire ngo nta gaciro tubaheza, kandi mwaratanze ikiguzi gikomeye. Muri abagaciro karenze.”
Yakomeje ati: “Mwebwe mwumvise amabombe avugira hano, agatumura ivumbi mubirebesha amaso, mwihutira kuyahagarika. Tubaha agaciro kandi na mwe mukwiye kubyiyumvamo.”
Yageze naho avuga ko abaja gukorera ikosi y’igisirikare ahandi ko aribyo bita kuvumba, agaragaza ko abo aribo badahabwa agaciro.
Ati: “Abaja kuvumba ikosi y’igisirikare ahandi ya MRDP, abo ntimuhuye. Abo duha agaciro ni abayikoreye ku cyicaro.
Yasobanuye ko kuvumba ko ari ukuja mubitari ibyawe, bityo ko icyiza ari ugukora iriya kosi ukayikorera hariya iwabo.
Ati: “Uwakurikije ikosi ya MRDP hano, n’uri kuja kuyivumba ahandi ntabwo muhuye, iyi turayizirikana. Kandi mwe mwarwanye izi ntambara mukwiye no guhesha agaciro aho mwazirwaniye.”
Yavuze kandi ko abari kuri terrain bakwiye guhabwa indi kosi iruta iyo bari barahawe mbere, ubundi kandi ngo bakwiye kujya bumva ko bafite ikintu cyihariye kiruta icy’undi uwari we wese, ngo kubera ko barwaniriye iwabo.
Yanavuze ko hamaze guca ibyiciro bitatu bya kosi, aboneraho guhamagarira n’abandi batarayihabwa kuza bakayihabwa.
Ati: “Hano hamaze guca promotion zitatu, dukeneye n’abandi n’abo baze ari benshi babigishe.”
Hajuru y’ibyo, yatangaje ko umuturage wese uri mu Minembwe cyangwa mu bice byose uyu mutwe ugenzura, bazahabwa iriya kosi yagisirikare mu rwego rwo kugira ngo bamenye icyo barwanira.
Ati: “Tugomba kwigisha umuturage wese, kugira ngo amenye icyo turwanira. Kumenya umurongo wacu ni byiza, bakwiye kuwumenya.”
Yakomeje avuga ko abava hanze(Amerika n’i Burayi) bavuga ko bo bize amashuri menshi, badakwiye gutera ubwoba abatangije Twirwaneho.
Umutwe wa Twirwaneho, watangiye kera mu Banyamulenge, usibye ko irizina ryamamaye cyane ubwo ibitero byabagabwagaho cyane mu mwaka w 2017 na nyuma yabwo. Kubera ko icyo gihe bahagurutse bidasanzwe kwirwanaho.
Kugeza n’ubu baracyirwanaho, ndetse mu mwaka wa 2025, mu ntangiriro zayo, batangaje ku mugaragaro ko bifatanyije n’umutwe wa AFC/M23. Batangira kurwana gisirikare bakagaba ibitero, mu gihe ubundi barindiraga mu bice by’iwabo, baterwa bakirwanaho.
