FARDC yagize abo ikumira kwinjira mu gisirikare cyayo.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyakumiriye abashaka kucyiyungaho baturuka mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ni bikubiye mu itangazo iki gisirikare cyasohoye tariki ya 09/08/2025, aho iryo tangazo rihamagarira uru byiruko ku bwinshi kwinjira igisirikare, ariko rikabuza abaturuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23/MRDP.
Iri tangazo rivuga ko hateganywa gukusanya urubyiruko rw’inshabwenge, rugahabwa imyitozo yihariye mbere yo koherezwa ku rugamba urwo kivuga ko ari urwo kurengera igihugu.
Abashakishwa cyane ngo ni abaminuje mu by’itumanaho, kugira ngo bahabwe imyitozo yihariye ibafasha guhangana n’isi ya none mu itangazamakuru n’itumanaho.
Hakenewe kandi impuguke mu ikoranabuhanga kugira ngo zongere ingufu mu ngabo za RDC, ni mu gihe muri iki gihe hakigaragara umubare mu nini wa basaza n’abatarakandagiye mu ishuri, bigatuma bibagora gukoresha intwaro zigezweho.
Hanyuma, abo Fardc itaganya kwinjiza mu gisirikare biteganyijwe ko bazatorezwa mu ishuri ry’i Kananga, bakazahabwa imyitozo yihariye ibategura kuzuza inshingano z’igisirikare kijyanye n’ibikenewe muri iki gihe.