Ibivugwa ku masezerano hagati y’u Rwanda na Bayern Munich.
Amakuru akomeje gutangazwa hirya no hono ku isi nay’impinduka zikomeye zabaye ku masezerano yari hagati ya Bayern Munich n’u Rwanda.
Nk’uko bisanzwe Bayern Munich n’ikipe iri mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye yo mu Budage ndetse no ku isi. Iyi kipe yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda, aho ahanini ashingiye ku kirango cya “Visit Rwanda” kigashyirwa ku myambaro ya Bayern Munich; aya masezerano yari amaze imyaka itanu, ariko bivugwa ko yahinduwe kubera amakimbirane yatewe n’imvugo n’ibirego byagiye bivugwa n’abafana ndetse n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu cy’u Budage.
Ibi byatumye Bayern Munich ifata icyemezo cyo kugabanya ikoreshwa ry’ikirango cya “Visit Rwanda” ku myambaro yayo.
Hanyuma impande zombi zahita zigirana andi masezerano, yo akazibanda ku guteza imbere impano z’abana b’u Rwanda binyuze muri FC Bayern Academy i Kigali.
Ni imyitozo bemezanyije ko izaba irimo n’amahugurwa y’abariya bana bafite impano z’umupira w’amaguru.
Ibi bikaba ari intambwe ifatika mu gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bayern Munich, ubundi kandi, bizafasha igihugu, ndetse no mu iterambere ry’urubyiruko, umuco n’iterambere rirambye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Hagataho, iyi nzira nshya ikaba itanga icyizere cy’uko ubufatanye buzagera ku ntego z’uburezi n’imikino, nubwo habayeho gusubira inyuma ku bijyanye no kwamamaza.
Ni intambwe yerekana kandi uburyo amasezerano ashobora guhinduka no gucungwa neza hashingiwe ku bihe n’imiterere y’imibanire y’ibihugu n’amakipe, igamije inyungu rusange z’impande zombi.