Mu Bibogobogo bararanye amakuru mabi y’ibitero.
Mu gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Abanyamulenge bagatuyemo babwiwe ko bari bugabweho ibitero mu rukerera.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bugufi Minembwe Capital News ikesha bamwe batuye muri aka gace ka Bibogobogo, abwo baduhaye muri iri joro ryo ku wa mbere tariki ya 11/08/2025.”
Ubwo butumwa butangira bugira buti: “Mwiriwe neza, twebwe turaranye amakuru y’uko Wazalendo bazinduka badutera. Byaduteye gushoberwa, ariko Imana ihora iturwanirira iracyari yayindi.”
Bukomeza buti: “Ikizakurikiraho n’ejo uko buca tuzababwira.”
Undi na none na we utuye muri ibyo bice yagize ati: “Umwanzi araye hafi yacu. Imigambi yiwe ntayindi, ni ya yindi yo kuturimbura, rero mu dusabire ku Mana.”
Aba dukesha aya makuru, bavuze ko mu kuyamenya babibwiwe n’Abapfulero batifuza intambara, kandi ko ari nyandiko bakoresheje ubwo bayabamenyeshaga.
Bababwira ko inama ya Wazalendo yemeje ko bagomba kubagabaho ibitero mu Bibogobogo.
Ati: “Abapfulelo batifuza ko intambara ikomeza, ni bo batumenyesheje aya makuru y’ibitero.”
Bibogobogo, igenzurwa n’uruhande rwa Leta ya Congo kuva intambara zaduka mu mwaka wa 2017, kuko irimo ingabo z’u Burundi n’iza RDC.
Ibitero bya Wazalendo kuri aba Banyamulenge bayituyemo, byaherukaga mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka. Cyobikoze mu cyumweru gishize Wazalendo bagabye igitero ku bantu bari baragiye Inka muri ibyo bice, ariko ntaka yanyazwe, ndetse nta n’uwo cyahitanye usibye ko abungeri bahunze gusa.