Arsenal Yegereje Kurangiza Ibiganiro ku Gufata Eberechi Eze muri Crystal Palace, Hasigaye Inzitizi Imwe
Arsenal iri hafi gushyira umukono ku masezerano yo kugura rutahizamu w’umukino, Eberechi Eze, iva muri Crystal Palace, ku giciro kiri hafi ya miliyoni £55. Amakuru ava mu binyamakuru byo mu Bwongereza yemeza ko impande zombi zamaze kumvikana ku giciro cy’ibanze n’iby’inyongera, ariko hakaba hasigaye ikibazo kimwe gikomeye: Palace irashaka kubanza kubona umusimbura wizewe mbere yo kurekura Eze.
Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, amaze igihe ashaka kongera ubuhanga mu kibuga hagati no mu busatirizi, aho Eze abonekamo nk’umukinnyi ushobora guhindura umukino mu buryo bwihuse. Eze, w’imyaka 27, yigaragaje muri Crystal Palace nk’umukinnyi wihariye mu gutanga imipira y’ingenzi no gutsinda ibitego biva kure.
Nubwo ibiganiro bigeze kure, Palace irimo kwitondera isoko kugira ngo itazatakaza umukinnyi wayo w’ingenzi itarabona undi ushobora kuziba icyuho. Ibi bishobora gutuma isinywa ry’amasezerano ritinda, ariko Arsenal ifite icyizere ko bizarangira mbere y’uko isoko rifunga.
Abafana ba Arsenal bakomeje kuganira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Eze azazana umuvuduko n’ubuhanga mu gucenga, bikaba bizafasha mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League. Iyo transfer nikarangira, izaba ari imwe mu zikomeye mu Bwongereza muri iyi mpeshyi